Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri Mayank Singh, yavuze ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko igihugu cye gishyigikiye ko ibibazo byakemurwa binyuze mu nzira y’ibiganiro hagati y’impande zombi.

 

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 13 Kamena 2025, cyabereye ku Biro by’iyo Minisiteri.

Aya makimbirane hagati y’ibihugu byombi, yatewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyirwanya no kuvogera ubutaka bwayo, mu gihe u Rwanda rubihakana, rukagaragaza ko RDC ari yo yifatanyije n’umutwe wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

 

Mayank Singh yavuze ko ubusanzwe aho u Buhinde buhagaze, iyo bigeze ku makimbirane hagati y’ibihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, ari hamwe, ko budaca urubanza ku birebana n’ishingiro ry’icyateye ayo makimbirane.

 

Ati “Sindi bujye kuvuga ku by’ishingiro ryayo, kuko ntari bwumve impande zombi ngo hanyuma nce urubanza, ngo numve ibimenyetso, mbisesengure, ibyo sindi bubikore.”

 

“Kubera iki? Kuko impande zose atari abana. Ni abantu bakuru. Ni ibihugu bifite ubudahangarwa mu kwifatira ibyemezo, hashingiwe ku mateka, ndetse n’uburyo bumva ayo makimbirane.”

 

Yongeyeho ati “Twebwe uko twumva bikwiye kugenda, mbere na mbere, intambwe ya mbere ni uko hakwiye kubaho ihagarikwa ry’imirwano mu buryo bwihuse. Guhagarika imirwano, ubundi mukicara ku meza y’ibiganiro, icyo ni icya mbere.”

 

“Kandi aho ni ho twahoze duhagaze kuva na mbere, haba ku by’u Rwanda na RDC, iby’u Burusiya na Ukraine, cyangwa ibya Israel na Palestine. Uwakubwira wese kugira icyo uvuga mu izina ry’u Buhinde ku makimbirane ayo ari yo yose, ni uko wavuga uti muhagarike imirwano!”

 

Yavuze ko uko byagenda kose, igihugu cye kidashyigikiye ko niba hari ibibazo bya politiki byakemurwa binyuze mu mirwano, aho hari n’ubwo usanga hari abijanditse mu bikorwa by’iterabwoba byo kwica abaturage b’inzirakarengane, avuga ko atari ko ibibazo bikwiye gukemurwa.

 

Ati “Nta kintu cyaha ishingiro gufata intwaro ukajya gutera ubwoba abaturage b’inzirakarengane, niba ufite ubushobozi, tangiza intambara, uze turwane mu buryo bwiza tubikemure. Naho kugenda hirya no hino wica abaturage kugira ngo ibyifuzo byawe bya politike bigerweho, ni ikintu ducaho umurongo.”

 

Mu bihe bitandukanye ihuriro AFC/M23 ryagiye rigaragaza ko rihangayikishijwe n’ibikorwa by’ingabo za RDC, zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo n’uw’iterabwoba wa FDLR, birimo ibyo kwica abaturage b’inzirakarengane, by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda, byagiye bigaragara mu duce twinshi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

 

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Shri Mayank Singh, yavuze ku mwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.