banner

U Buhinde: Indege yari igiye muri Amerika yategetswe gusubira inyuma kubera kwikanga igisasu

Indege ya Sosiyete yo mu Buhinde, Air India, yavaga i Mombai yerekeza i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yategetswe gusubira inyuma kubera kwikanga igisasu.

Ibyo byari bibaye ku nshuro ya kabiri kubera ko no mu cyumweru gishize hari urugendo rwasubitswe, indege igasabwa gusubira inyuma kubera ibibazo by’umutekano.

Ubwo indege ya Boieng 777 yari igeze muri Azerbaijan yerekeza ku kibuga cy’Indege cya John F Kennedy muri New York yategetswe gusubira inyuma aho yaturutse muri Mumbai.

Iyo ndege yari itwaye abantu 322 barimo abagenzi 303 n’abakozi bo mu ndege 19, yari igeze muri Azerbaijan ubwo impuruza yakirwaga igahatirwa gusubira inyuma.

Nyuma y’uko indege igeze aho yari yaturutse bivugwa ko hakozwe igenzura kuri icyo gisasu cyari kikanzwe ariko bikagaragara ko ayo makuru atari impamo.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Indege ya Air India bwahamaje koko ko iyo ndege yasubijwe inyuma, mu gihe hari hikazwe igisasu mu rugendo hagati biba ngombwa ko izubiswa inyuma.

Inkuru Wasoma:  Iyicwa ry'Umusirikare Ukomeye Muri Sudani y'Epfo Ryateye Icyuka Kibi

Umwe mu bapolisi bo muri Mumbai yemeje koko ko habayeho kwiganga igisasu muri bumwe mu bwiherero bwo mu ndege kandi ko iperereza rigikomeje hakurikijwe inzira n’amabwiriza abigenga.

Si ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibaye kuko no muri Gashyantare 2025, indege ya sosiyete y’indege yo muri Amerika, American Airlines, yerekezaga muri New Delhi ivuye i New York nayo yasubijwe inyuma yoherezwa mu Butaliyani kubera kwikanga ibibazo bishingiye ku mutekano.

Ntabwo higize hazangazwa izo mpamvu nubwo indege yo yasubiye inyuma ikajya kugwa i Roma icungiwe umutekano n’indege ebyeri z’igisirikare cy’u Butaliyani.

Mu cyumweru gishize, indi ndege ya sosiyete yo mu Bihinde ya Air India, yavaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yerekeza mu Buhinde iheruka gutegekwa gusubira ku kibuga muri Chicago nyuma y’amasaha 10 ihagurutse.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!