Intambara ikomeye yongeye kubura hagati y’u Buhinde na Pakistan, aho ibihugu byombi bikomeje gukoresha intwaro ziremereye ndetse n’intwaro nto, nk’uko bitangazwa n’inkuru dukesha DW.
Iki gikorwa cy’ubushyamirane gikomeye kije mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wiyongereye ku kigero kitaherukaga kubaho mu myaka 20 ishize, nyuma y’uko u Buhinde bugabye ibitero bya misile kuri Pakistan.
Kuva ubwo imirwano yakajije umurego ku wa Gatatu, nibura abantu 43 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu bihugu byombi. Leta ya Pakistan ivuga ko abasivili 31 bishwe n’ibisasu bya misile by’u Buhinde, mu gihe na ho u Buhinde buvuga ko abantu 12 biciwe n’ibisasu bya Pakistan.
Iri hangana rikomeye rikomeje gukurikirwa n’impungenge mpuzamahanga, rikaba ryaratangiye nyuma y’igitero giherutse kwibasira ba mukerarugendo biganjemo Abahindu mu gice cya Kashmir kiyoborwa n’u Buhinde. Leta y’u Buhinde yahise ishinja Pakistan kugira uruhare muri icyo gitero, nubwo yo yabihakanye yivuye inyuma.