U Buholandi bugiye gufunga Ambasade yabwo i Burundi

Guverinoma y’u Buholandi yatangaje ko igiye gufunga Ambasade zayo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Burundi, mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari iki gihugu gikoresha.

 

Ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko hafashwe icyemezo cyo gufunga ambasade eshanu.

 

Ati “Mfite gahunda yo gufunga Ambasade eshanu ndetse n’ibiro bihagarariye inyungu zacu mu bihugu bikurukira, i Bujumbura mu Burundi, Havana muri Cuba, Juba muri Sudani y’Epfo, Tripoli muri Libya, Yangon muri Myanmar, n’ibiro bihagarariye inyungu zacu muri Antwerp mu Bubiligi na Rio de Janeiro muri Brésil.”

 

Izi ngamba zije mu rwego rwo kugabanya amafaranga y’ingengo y’imari angana na miliyoni 25 z’Amayero.

Leta y’u Buholandi ifite intego yo kugabanya amafaranga ikoresha ku kigero cya 22%.

 

Ifungwa rya Ambasade y’u Buholandi i Bujumbura rishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, kubera ko iki gihugu kiri mu biha inkunga nyinshi u Burundi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.