Abayobozi bo mu bihugu by’u Burayi bagiye gukora inama yiga ku ntambara ya Ukraine ndetse n’intambwe yatewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kuyihosha.

 

Iyi nama yatumijwe na Perezida w’u Bufaransa, Emanuel Macron, iteganyijwe kuba ku wa 17 Gashyantare 2025.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pologne, Radoslaw Sikorski, yavuze ko Macron yatumijeho inama y’ibihugu by’u Burayi ndetse anashimangira ko iyo nama yari ikenewe.

 

U Burayi bwasabye ko nabwo bwajya muri ibyo biganiro ariko biba iby’ubusa.

Ibihugu byo mu Burayi bigaragaza ko bitizeye umutekano uhamye uzaturuka mu biganiro hagati ya Amerika n’u Burusiya bwo butabigizemo uruhare.

 

Abadipolomate batashatse gutangaza amazina yabo bavuze ko iyi nama izitabirwa n’ibindi bihugu bitaba mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) harimo n’u Bwongereza.

 

Perezida wa Ukraine uheruka kuburira ibi buhugu ko u Burusiya bushobora kubitera, ntibiramenyekana niba ari mu bazitabira iyi nama.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.