banner

U Burayi bugiye kongera kugura gaz iturutse mu Burusiya

Nyuma y’imyaka itatu y’ibihano, ibihugu by’u Burayi biri kugenzura uburyo byakongera kugura gaz ituruka mu Burusiya, nka kimwe mu bishobora kuganirwaho mu rwego rwo guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine.

Igitekerezo cyo kongera kugura gaz ituruka mu Burayi gishyigikiwe na Amerika, amakuru akavuga ko Perezida w’icyo gihugu, Donald Trump, yifuza ko umuyoboro wa North Stream 2 wongera gukoreshwa mu kohereza gaz mu Burayi.

Iyi ngingo ni imwe mu bishobora gushyirwa ku meza y’ibiganiro, kugira ngo u Burusiya bwemere guhagarika intambara burimo muri Ukraine.

Imiyoboro ya North Stream 2 yahagaritswe gukoreshwa mu 2022, nyuma y’uko ibihugu by’u Burayi bifatiye u Burusiya ibihano by’ubukungu. Nyuma yaje no kwangizwa, uretse ko umwe muri iyo miyoboro ugikora neza ndetse urimo gaz yagombaga kujya mu Budage, ariko ntabwo iri gukoreshwa magingo aya kubera ibyo bihano.

Inkuru Wasoma:  U Burusiya bwise Zelensky ikibazo ku mutekano w’Isi

U Burusiya bukeneye kongera gucuruza gaz yabwo mu Burayi mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’icyo gihugu, gusa u Burayi nabwo bukeneye kongera gukoresha gaz ihendutse y’u Burusiya, mu rwego rwo kuzamura urwego rw’inganda cyane cyane muri ibi bihe umubano w’ibihugu by’uwo Mugabane na Amerika utameze neza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!