banner

U Burayi burangamiye amabuye y’agaciro ya Ukraine

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko watangiye gushaka uko wakumvikana na Ukraine ku bijyanye no kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro y’iki gihugu.

Iki cyemezo cya EU cyatangajwe na Komiseri muri EU ushinzwe inganda, Stephane Sejourne.

Uyu mugabo yavuze ko iyi mikoranire igamije kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro n’umutungo kamere bya Ukraine, yaganiriweho ubwo itsinda ry’abayobozi muri EU ryagiriraga uruzinduko i Kiev ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.

Ati “Ubwoko bw’amabuye y’agaciro bugera kuri 21 muri 30 bw’ingenzi u Burayi bukenera cyane, bushobora gutangwa na Ukraine, nk’uburyo bw’ubufatanye bugamije inyungu ku mpande zombi. U Burayi ntabwo dushobora gusaba ubufatanye twembi tudafitemo inyungu.”

U Burayi butangiye guhanga amaso umutungo kamere wa Ukraine, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nayo ari cyo cyerekezo yafashe.

Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko Ukraine ikwiriye kureka Amerika igatwara umutungo kamere wayo ufite agaciro ka miliyari 500$, nk’uburyo bwo kwishyura inkunga iki gihugu cyahawe mu ntambara ku butegetsi bwa Joe Biden.

Inkuru Wasoma:  Jenerali mu gisirikare cya Afurika y’Epfo yavuze ko kidashoboye

Mu 2024 Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari yemeye ko natsinda urugamba igihugu cye kirimo n’u Burusiya azegurira Amerika imwe mu mitungo kamere yacyo yiganjemo amabuye y’agaciro. Gusa kugeza ubu yateye utwatsi iki cyifuzo cya Trump, nubwo amakuru yemeza ko hari imishyikirano yabaye, ndetse impande zombi zikaba ziri hafi gushyira umukono ku masezerano.

Kuva Trump yajya ku butegetsi, Amerika n’u Burayi ntibivuga rumwe ku ntambara yo muri Ukraine. Amerika ivuga ko Zelensky akwiriye kwemera kujya mu biganiro ndetse akaba yakwemera no gutakaza ibice by’igihugu cye byigaruriwe n’u Burusiya, mu gihe ibi bihugu bindi byo mu Burengerazuba bw’Isi bivuga Ukraine idakwiriye kumanika amaboko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!