Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wasinye amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu bitanu byo muri Amerika y’Epfo, yafashwe nk’intambwe ikomeye mu guhangana n’ubutegetsi bwa Donald Trump wasezeranyije kongera imisoro ku bicuruzwa bitandukanye.
Aya masezerano yasinywe hagati ya EU n’Ihuriro ry’Ubucuruzi rizwi nka Mercosur rigizwe n’ibihugu birimo Argentine, Bolivia, Brésil, Paraguay na Uruguay.
Ibi byahise bituma aya masezerano aba amanini u Burayi businye n’undi muryango, agamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Aya masezerano agena ko ibicuruzwa birimo inyama, inzoga n’imodoka bizakurirwaho imisoro, ibi bikaba byitezweho kongera ubucuruzi hagati y’impande zombi.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu byarwanyije cyane aya masezerano, icyakora ntibwabashije kuburizamo itorwa ryayo.
U Budage ni cyo gihugu cya mbere cyohereza ibicuruzwa byinshi mu bihugu biri mu ihuriro, aho byitezwe ko ibyo bwohereza muri ibyo bihugu bizarushaho kwiyongera, cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi bw’imodoka zabwo zikomeje gutakaza isoko hirya no hino ku Isi.
Espagne yatangaje ko isinywa ry’aya masezerano rizongera ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 40% ndetse rikazatuma abakozi ibihumbi 22 bashya babona akazi.
U Bufaransa bwari bwanze iby’aya masezerano bitewe n’uko ihuriro ry’abahinzi muri icyo gihugu batinya ko umusaruro uhendutse uturuka mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, ushobora kwica isoko ryabo. Ikindi kibazo gihari kijyanye n’imiti ikoreshwa mu buhinzi mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, birimo ifumbire zibujijwe i Burayi.
Uretse u Bufaransa, u Butaliyani na Pologne ni ibindi bihugu byagaragaje impungenge kuri aya masezerano.
Trump yasezeranyije ko ashobora kongera umusoro ku bicuruzwa bituruka mu Burayi ku kigero kiri hagati ya 10% na 20% ndetse bikaba bishobora kugera kuri 60% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.
Ibi biri mu byatumye aya masezerano ashyirwamo imbaraga, cyane ko ibihugu by’u Burayi byari byarayagenzemo gake, ariko ibiganiro bikaba byarahise byihutishwa nyuma y’itorwa rya Trump.