Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wemeje bidasubirwaho icyemezo cyo gutanga indi nkunga ya miliyoni 20 z’Amayero (miliyari 28 Frw), mu gushyigikira ubutumbwa bwo kurwanya iterabwoba Ingabo z’u Rwanda zirimo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, nyuma y’inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bahuriyemo i Bruxelles mu Bubiligi.
Aya mafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro kizwi nka European Peace Facility.
Mu itangazo EU yashyize hanze yavuze ko “Uyu munsi, inama yemeje gutanga inyongera ya miliyoni 20 z’Amayero yiyongera ku bufasha bwari busanzwe banyuze mu kigega cya European Peace Facility, mu gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.”
EU yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’ibikorwa byo gutwara abajya muri ubu butumwa.
Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi yavuze ko kuba ingabo z’u Rwanda ziri i Cabo Delgado byatanze umusaruro mu kugarura amahoro muri iyi ntara.
Ati “Kuba ingabo z’u Rwanda zihari byagize uruhare rukomeye mu guhindura ibintu by’umwihariko muri iki gihe ingabo za SADC ziherutse kuva mu butumwa bwazo muri Mozambique. Iyi nyongera y’amafaranga ni ikimenyetso cy’ubushake bwa EU mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo, ndetse na gahunda ihuriweho n’Isi yo kurwanya iterabwoba, azakora kandi mu nyungu za EU mu karere.”
Icyemezo cyo gutanga aya mafaranga bidasubirwaho gifashwe nyuma y’impaka nyinshi zari zavutse muri uyu muryango bitewe no kutakivugaho rumwe.
Ibihugu birimo u Bufaransa n’u Butaliyani byashyigikiye ko Ingabo z’u Rwanda zihabwa iyi nkunga, bitewe n’uko izindi miliyoni 20 z’Amayero zagenewe mu Ukuboza 2022 zakoreshejwe neza, ariko u Bubiligi bwo bwabanje kwitambika.
U Bubiligi bwasabaga ko aya mafaranga atanyuzwa muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, ahubwo ko hashakwa uruhande rwa gatatu anyuzwaho, ariko uyu Muryango warabyanze kuko wabonaga ko byawugora kandi bikawuhenda.
Guverinoma y’u Bubiligi yangaga ko Ingabo z’u Rwanda zihabwa indi nkunga, ishingiye ku birego bizishinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 muri RDC. Leta y’u Rwanda yabiteye utwatsi kenshi, isobanura ko bidafite ishingiro. Mu Ukwakira 2024, Guverinoma y’u Bubiligi yavuye ku izima, yemera ko itangwa.
Hashyizweho amabwiriza abiri y’imikoreshereze y’iyi nkunga mu gihe Ingabo z’u Rwanda zayihabwa, arimo ko zidakwiye kuva mu rubuga zoherejwemo (Cabo Delgado) ngo zijye ahandi, no kuba itakwifashishwa mu kugura intwaro zica.
Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Ibikorwa byazo byaranzwe no guhashya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah, gucyura abaturage bari barahunze no kwifatanya n’abaturage mu miganda. Zikorana bya hafi na Misiyo ya EU yoherejweyo hashingiwe ku masezerano y’uyu Muryango na Mozambique.