Guverinoma y’u Burundi ibinyujije muri Minisitiri Albert Shingiro, w’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko iki gihugu kidateganya gufungura imipaka igihuza n’u Rwanda, mu gihe cyose rutaragishyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka icyenda ishize.
Minisitiri Shingiro yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024, ubwo Abaminisitiri batandukanye bo muri iki gihugu bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru. Atangaje ibi nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Burundi bwongeye gufunga imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga bwarayifunguye.
U Burundi buvuga ko icyemezo cyo gufunga imipaka cyaturutse ku gitero inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zagabye ahitwa mu Gatumba ho mu ntara ya Bubanza, hafi y’umupaka w’u Burundi na RD Congo. Nyuma y’iki gitero, RED-Tabara yigambye kucyiciramo abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, mu gihe Leta y’u Burundi yo ivuga ko abishwe ari abasivile babarirwa muri 20.
Minisitiri ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bw’iki gihugu, yabwiye abanyamakuru ko RED-Tabara ishyigikiwe n’abagerageje guhirika Nkurunziza wari Perezida w’iki gihugu bacumbikiwe ndetse banagaburirwa n’u Rwanda. Yongeraho ko mu gihe cyose Kigali itarabashyikiriza Gitega ngo bagezwe imbere y’ubutabera imipaka ihuza ibihugu byombi itazigera ifungurwa.
Yabwiye abanyamakuru ati “Nta mvura idahita bityo ko hazagera igihe imigenderanire hagati y’ibihugu byombi imere neza, cyane nibaduha abo bantu ni bwo dushobora gufungura imipaka”.