Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aremeza ko hagati y’itariki ya 29 Ukuboza 2025 n’iya 4 Mutarama 2026 iki gihugu cyohereje bundi bushya abasirikare bacyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko abo basirikare boherejwe gufasha ku rugamba ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirwana na AFC/M23 no gukaza umutekano mu duce dufatwa nk’utw’ingenzi turimo Bibokoboko, Point Zéro na Milimba two muri Teritwari ya Fizi, ndetse n’ibice by’intara ya Tanganyika, by’umwihariko umujyi wa Kalemie usanzwe ari umurwa mukuru wayo.

 

 

SOS Médias Burundi ivuga ko igikorwa cyo kongera kohereza ingabo z’u Burundi muri Congo Kinshasa cyabereye ku birindiro by’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi biherereye mu yahoze ari intara ya Rumonge, ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika.

 

 

Iki gitangazamakuru kivuga ko amakuru gikesha inzego za gisirikare na Polisi, avuga ko imodoka za gisirikare zibarirwa mu icumi n’izindi zitwara ibikoresho bya gisirikare zari zifite abasirikare b’Abarundi zatangiye kugenda kuva ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukuboza 2025.

 

 

Izi ngendo ngo zakorwaga cyane nijoro no mu masaha y’urukerera kugira ngo zitamenyekana.

Umwe mu basirikare b’u Burundi utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko iki gikorwa cyo kongera kohereza ingabo muri RDC cyabanjirijwe n’icyiciro cyo gusubiza muri kiriya gihugu abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari barahungiye mu Burundi ubwo M23 yafataga umujyi wa Uvira.

Mu cyumweru cyari cyabanje, amato y’ingabo z’u Burundi zirwanira mu mazi ngo yari yatwaye inshuro ebyiri abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, berekezwa mu mujyi wa Kalemie.

 

 

U Burundi bwafashe icyemezo cyo gusubiza ingabo zabwo muri RDC, nyuma y’uko mu Ukuboza 2025 igice kinini cy’ingabo zabwo cyari cyakuwe muri RDC ubwo zahatsindirwaga na AFC/M23.

 

 

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi, Révérien Ndikuriyo, aheruka kubwira abanyamakuru ko gucyura ziriya ngabo byari byabaye mu gisa nko “gusubira inyuma mu buryo bwa gisirikare cyangwa bwa gipolisi”, mbere yo gushimangira ko u Burundi bukomeje kugenga ibyemezo byabwo bya gisirikare.

 

Yunzemo ati: “Muri Congo ni nk’iwacu mu rugo, tujyayo igihe dushakiye.”

 

Usibye abasirikare banyujijwe ku cyambu cya Rumonge, amakuru avuga ko abandi basirikare b’u Burundi bahurijwe muri Stade ya Vyizigiro, na yo iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Burundi, hanyuma binjizwa mu mato ya gisirikare.

 

Amato yihuta ya y’ingabo z’amazi z’u Burundi na yo ngo yakoreshejwe mu gushyigikira ubu buryo bwo gutwara abasirikare mu mazi.

 

Bivugwa ko kuri ubu intego nyamukuru u Burundi bufite ari ukongerera imbaraga batayo ebyiri z’ingabo zabwo zari zarasigaye zari zarasigaye muri RDC, mu gihe igitutu cya gisirikare cya M23 gikomeje kwiyongera.

 

Amakuru kandi avuga ko inzego z’umutekano z’u Burundi zirimo gushaka gukumira ko Kalemie yafatwa, dore ko uyu mujyi usanzwe ufatwa nk’inkingi ikomeye mu ntara ya Tanganyika.

 

Kuri ubu hari impungenge z’uko umujyi wa Kalemie ushobora gufatwa, nyuma y’uko Uvira na yo u Burundi bwari bwarashyizeho imbaraga zose ifashwe mu kwezi gushize.