Igihugu cy’u Burundi cyongeye kohereza abasirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), banyuze mu Gatumba, aho bagiye kongera imbaraga ku bandi basanzwe bari mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23.
Uku kohereza abasirikare kubaye nyuma y’amasezerano Perezida Evariste Ndayishimiye na Félix Tshisekedi bagiranye muri Nzeri 2023, yemereye ingabo z’u Burundi kwinjira muri RDC kugira ngo zifatanye na FARDC, FDLR n’indi mitwe mu guhashya M23. Ayo masezerano yashyize ku mugaragaro uruhare rw’igisirikare cy’u Burundi muri Congo, aho mbere cyari kihaba mu buryo butemewe.
Guhera ubwo, Ingabo z’u Burundi (FDNB) zimaze kohereza abasirikare bagerwaho hagati ya 8,000 na 12,000. Bamwe muri bo batsinzwe urugamba mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bikaba bivugwa ko ubu baherereye mu Mujyi wa Bukavu no mu nkengero zawo. Indi Batayo eshanu ziri mu misozi miremire ya Fizi na Uvira.
Batayo ya 22 TAFOK na yo yamaze koherezwa mu Mujyi wa Bukavu kugira ngo ishyigikire abasirikare b’u Burundi bahari, mu rwego rwo kwirinda ko uwo mujyi wagwa mu maboko y’umutwe wa M23. Iyi ni Batayo ya 16 y’Ingabo z’u Burundi yoherejwe ku butaka bwa Congo, ikaba ifite inshingano zo gukorana na FARDC na FDLR mu guhangana na M23 no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Nk’uko byatangajwe na RFI, ‘Regiment’ y’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo igizwe na brigade enye, aho buri brigade ifite batayo eshatu, ziyobowe na Jenerali Pontien Hakizimana uzwi ku izina rya Mingi.
Muri uru rugamba ruri hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23, bivugwa ko ingabo nyinshi z’u Burundi zimaze kugwa ku rugamba kuva zitangiye iyi ntambara, harimo n’abafite amapeti akomeye.
Hari n’abasirikare b’u Burundi bivugwa ko bagiye bafatwa mpiri na M23, ariko Perezida Ndayishimiye yarabihakanye, avuga ko abo ari abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu rwego rwo gusimbuza abaguye ku rugamba, abakomeretse ndetse n’abanze kurwana, Perezida Ndayishimiye yategetse ko koherezwa abandi basirikare muri Congo byihutishwa. Bivugwa ko umusirikare umwe wa FDNB yishyurwa amadolari 5000.