Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari ku Isi, IMF, muri raporo gikora buri mwaka yerekeranye n’uko ibihugu bihagaze mu rwego rw’ubukungu ndetse n’ibyo abaturage binjiza hagendewe ku musaruro mbumbe w’ibyakorewe mu gihugu, GDP, yagaragaje ko u Burundi na RD Congo biri mu bihugu 10 bya mbere bikennye ku mugabane wa Afurika.
Iyi raporo yakozwe mu mwaka wa 2024, igaragaza ko igihugu cy’u Burundi kiza mu bihugu 10 bya mbere bikennye ku mugabane wa Afurika aho Umurundi umwe ku mwaka yinjiza amadorali ya Amerika 936, bigatuma iki gihugu giherereye mu Majyepfo y’u Rwanda kiza ku mwanya wa Kabiri mu bihugu bifite abaturage bakennye ku mugabane wa Afurika.
Imbere y’u Burundi bwa Ndayishimiye Evariste hari igihugu cya Sudani y’Epfo aho umuturage wayo yinjiza amadorali ya Amerika 492 ku mwaka. u Burundi buza mu bihugu bikennye cyane muri Afurika kubera impamvu za Politike n’ubukungu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi cyane cyane.
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyobowe na Felix Tshisekedi iza ku mwanya wa Kane mu bihugu 10 bya mbere bifite abaturage bakennye ku mugabane wa Afurika, kuko Umunye-Congo umwe abarirwa ko yinjiza Amadorali ya Amerika 1565 ku mwaka.
IMF igaragaza ko ibihugu bito nka Liberia n’u Burundi bigorwa n’uko bitagira umutungo kamere uhagije, urwego rw’imari rukomeye ndetse n’umusoro uri hejuru utuma abashoramari mvamahanga bataza gushora muri ibi bihugu bigatuma byisanga mu bikennye ku Isi.
IMF kandi yavuze ko ibihugu bifite ubuso bunini nka RD Congo bigaragazwa ko byo gukena kw’ababituye biterwa n’amakimbirane mu gihugu, imvururu za Politike, ibikorwa remezo bidagahije ndetse na ruswa y’amunze abategetsi b’ibi bihugu.