Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bugiye gukuraho ingingo yo kwaka visa abaturage b’u Bushinwa basura igihugu cye kuko n’u Bushinwa budasaba visa Abarusiya babusura.

 

 

Muri iki cyumweru u Bushinwa bwatangaje ko bukuriyeho visa abaturage bose b’Abarusiya bifuza kwerekezayo.

Perezida Putin ubwo yaganiraga n’abayobozi bakuru bo mu Ishyaka rya Chinese Communist Party riri ku butegetsi barimo Li Hongzhong, ku wa 4 Nzeri 2025, yatangaje ko icyemezo gikuraho kwaka visa Abarusiya binjira mu Bushinwa giteza imbere ishoramari n’ubucuruzi.

 

Ati “U Burusiya buzitura iki gikorwa cy’ubucuti kandi neza. Tuzakora nk’ibyo bakoze.”

Abarusiya bafite pasiporo zisanzwe bazatangira kwinjira mu Bushinwa badasabwe visa ku wa 15 Nzeri 2025, bakazaba bemerewe kuhamara iminsi 30 baba bakora ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, gusura inshuti n’abavandimwe, cyangwa bahanyuze nk’inzira yerekeza mu bindi bice.

 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko iki cyemezo kigaragaza intambwe ikomeye mu mubano w’ibihugu byombi kandi bizongera urujya n’uruza rw’abaturage hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

 

Mu bisanzwe ba mukerarugendo bagendeye hamwe mu matsinda y’abantu bari hagati ya batanu na 50 binyuze mu bigo byemewe bikora uyu mwuga bemererwaga kwinjira mu Burusiya.

 

Abashinwa kandi bakoreshaga visa y’ikoranabuhanga yatangiye mu 2023 ibemerera kumara iminsi 30 mu Burusiya bakayishyura Amadolari ya Amerika ari hagati ya 40 na 50.