Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko igihugu ayoboye kisazubukura igerageza ry’intwaro za nucléaire mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangira ibyo bikorwa mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano wo muri iki gihugu.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ibiganiro biherutse guhuza aba bayobozi bombi byari bigamije kurebera hamwe uburyo intambara yo muri Ukraine yahagarikwa ariko ntibakumvikana muri iki gihugu.
Putin yahaye amabwiriza Minisiteri y’Ingabo n’Ububanyi n’Amahanga kureba uburyo bashyira mu bikorwa iyi gahunda yo kongera kugerageza intwaro za nucléaire.
Ati “Mukwiriye gutangira gukusanya amakuru ajyanye n’uburyo twatangira gushyira mu bikorwa byo gusubukura igerageza ry’intwaro za nucléaire.”
U Burusiya bwaherukaga gusuzuma intwaro za nucléaire mu 1990, mbere y’umwaka umwe iki gihugu cyahoze ari Leta y’Abasoviyete isenyuka.
Mu cyumweru gishize ni bwo Trump abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yategetse Minisiteri y’Ingabo ko ikwiriye gusubukura ibikorwa byo kugerageza intwaro za nucléaire kugira ngo ahangane n’u Burusiya n’u Bushinwa birimbanyije muri ibi bikorwa ariko bikabikora rwihishwa.