Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko ingabo z’icyo gihugu zimaze kwigarurira hejuru ya 63% by’ubutaka bw’icyo gihugu buri mu gace ka Kursk, kari karigaruriwe n’Ingabo za Ukraine.
Nyuma y’uko Ukraine yigaruriye ubutaka bw’u Burusiya, Ingabo z’icyo gihugu zatangiye urugamba karundura rwo kubwisubiza, gusa uru rugendo ntirwari rworoshye cyane ko Ukraine yakoze ibishoboka byose mu rwego rwo kurinda ako gace.
Amakuru avuga ko Ukraine yohereje abasirikare barenga ibihumbi 10 bajya gushyigikira abari basanzwe muri ako gace, gusa ibi ntabwo biri gutanga umusaruro kuko u Burusiya bumaze kwigarurira hejuru ya 63% by’ubutaka bwose bw’aka gace.
Muri rusange, Ukraine imaze gutakaza abasirikare barenga 5600 muri aka gace kuva uyu mwaka watangira, gusa bikavugwa ko abarenga ibihumbi 17 bamaze kugwa muri aka gace kuva Ukraine yakigarurira.