Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko yiteguye gutanga ubufasha ku mpande zihanganye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe yaba ibisabwe, mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

 

Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama.

 

Minisitiri Lavrov yavuze ko nta cyizere gihari cy’uko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC izarangira vuba, bijyanye n’ibibazo bikomeye bihari bitarabonerwa umuti.

 

 

Umukuru wa dipolomasi y’u Burusiya yunzemo ko igihugu cye cyifuza kubona umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burusiya urangira.

 

Ati: “Dusanzwe dufitaniye imigenderanire myiza na Congo hamwe n’u Rwanda, kandi turifuza kubona uyu mwiryane uri hagati yabyo urangira. Gusa mvugishije ukuri, iby’uko iyi ntambara izarangira vuba aha nta birimo.”

Lavrov yunzemo ko u Burusiya bwiteguye kuba umuhuza, ati: “turamutse dusabwe kuba umuhuza, nta n’umwe tuzakwangira”.

 

 

Kuri ubu imyaka imaze kuba ine ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zihanganye mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23 icyo gihugu kivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

 

 

Minisitiri Sergey Lavrov ubwo yabazwaga impamvu iyi ntambara itarangira mu gihe hari amasezerano y’amahoro aheruka gusinyirwa i Washington hagati ya Perezida Félix Tshisekedi Congo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wanda, yavuze ko impamvu ari ibibazo bimaze igihe kirekire no kuba M23 ifite imbaraga nyinshi.

 

Ati: “Ku byerekeye kwigamba kwa Donald Trump wavuze ko iyi ntambara iri mu ntambara umunani kw’isi avuga ko amaze kurangiza, ariko wibuke ko aherutse kwivugira ubwe ko iyi ntambara yongeye kwaduka. Hari ibibazo bikomeye, bimaze igihe kirekire cyane. Rero nibitabonerwa umuti ntushobora kuvuga ko wageze ku masezerano.”

 

Yunzemo ati: “Iruhande rw’ibindi bibazo byinshi hari uno mutwe wa M23, si ukuvuga ko wemewe n’amategeko, ariko ni umutwe ufite ingufu.”