U Burusiya bwagabye igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) hirya no hino muri Ukraine mu ijoro ryakeye, gihitana nibura abantu bane gikomeretsa abandi 20 mu Murwa Mukuru i Kyiv, nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaje kuri uyu wa Gatanu.

 

 

Ikigo cy’Igihugu cya Ukraine gishinzwe Ubutabazi cyatangaje ko “Ukraine yongeye kugabwaho igitero kirimo indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile. Abakora ibikorwa by’ubutabazi bari muri ibyo bikorwa ahagabwe ibitero bitandukanye mu mujyi hose.”

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yavuze ko abantu bane bamaze kwemezwa ko bapfuye mu murwa mukuru, abandi 20 bakomerekejwe, 16 muri bo bakaba bakiri mu bitaro.”

 

Ibi bitero bikurikiye gasopo yari yatanzwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ubwo yavuganaga kuri telefoni na Donald Trump, aho Kremlin yatangaje ko izihorera nyuma y’uko indege za Ukraine zisenye ibirindiro by’indege z’intambara z’u Burusiya mu bitero iheruka kugaba imbere mu gihugu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.