Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’ Burusiya, Dmitry Peskov yaburiye Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora Amerika, wavuze ko azafatira ibihano ibihugu bigize umuryango wa BRICS bishaka gushyiraho ifaranga ryabyo risimbura idolari.
Trump yavuze ko ibyo bihugu nibishyiraho iryo faranga bizajya byifashisha mu buhahirane, bizashyirirwaho imisoro ihanitse ku bicuruzwa byabyo byinjira ku isoko rya Amerika.
Dmitry Peskov yavuze ko Trump naramuka ashyizeho ibihano, ikibazo kizarushaho gukomera aho gukemuka.
Ati “Ubusanzwe idolari ryatangiye gutakaza agaciro kuko ibihugu byinshi bitakiribitsamo amadevize yabyo.”
Peskov yavuze ko ibihugu byinshi ku Isi bitagishishikajwe no kubika amadevize yabyo mu madolari, ibintu bitareba BRICS gusa.
Yavuze ko kuva ubwo Amerika n’ibihugu by’u Burayi byafataga umwanzuro wo gufatira amadevize y’u Burusiya yabitswe mu madolari, byatanze isomo.
Peskov yavuze ko u Burusiya butanze gukoresha idolari, ariko ko bugomba gushaka andi mahitamo mu gihe idolari bigaragara ko rikoreshwa nk’intwaro ya Politiki.