Guverinoma y’u Burusiya yamenyesheje abayobozi ba Ukraine ko izabica, mu gihe icyo ari cyo cyose bizagaragara ko bafite aho bahuriye n’igitero cy’iterabwoba cyaraye kigabwe i Moscow mu ijoro ryashize.
Ni nyuma y’uko mu ijoro ryakeye mu gihugu cy’u Burusiya, ahitwa Crocus City Hall mu gace Krasnogorsk, aho itsinda rikomeye mu muziki w’u Burusiya ryitwa Piknik ryakoreraga igitaramo hagabwe igitero cy’iterabwoba.
Umutwe w’Iterabwoba wa Leta ya Kiislam (Islamic State) ni wo wigambye kukigaba. Mu gihe abantu bangana na 93 aribo bahaburiye ubuzima, abandi barenga 100 bagakomereka bikomeye.
N’ubwo IS yigambye kiriya gitero, Dmitry Medvedev ukuriye Inama Nkuru y’umutekano mu Burusiya yahise aburira Ukraine basanzwe bafitanye amakimbirane ko nibiramuka bigaragaye ko hari akaboko ifite muri kiriya gitero abayobozi bayo bazicwa.
Uyu wigeze kuba Perezida w’iki gihugu yagize ati “Ibyihebe byumva iterabwoba ryo kwihorera ryonyine. Nta nkiko zizigera zitanga ubufasha mu gihe imbaraga zitarwanyijwe n’izindi mbaraga, cyangwa ngo urupfu rurwanywe no kwica ibyihebe ndetse no gukandamiza imiryango yabyo.”
Yunzemo ati “Ibi niba byakozwe na biriya byihebe by’i Kiev [muri Ukraine], gukora ikindi kintu biragoye. Bose bagomba guhigwa hanyuma bakicwa nta mpuhwe nk’ibyihebe, harimo n’abayobozi ba leta yakoze ubu bwicanyi.”
Kugeza ubu amakuru atangwa n’Ibiro Ntaramakuru TASS by’u Burusiya avuga ko abantu 11 barimo bane mu bakigabye bamaze gutabwa muri yombi, mu gihe iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekanye nyirabayazana.