banner

U Burusiya bwanenze uguceceka kwa Amerika n’u Burayi ku ikoreshwa ry’abacancuro muri RDC

Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia, yanenze uguceceka kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi ku ikoreshwa ry’abacancuro b’Abanyaburayi mu ntambara ikomeje mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe Leta ya RDC yari ikomeje gutsindwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yitabaje imitwe itandukanye y’abacancuro biganjemo abakomoka muri Romania na Bulgaria; irimo Agemira na RALF.

Ubwo ubutegetsi bwa RDC bwashinjwaga gukoresha abacancuro kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga, yarabihakanye, isobanura ko aba barwanyi bagaragaye kenshi mu mujyi wa Goma na Sake ari abarimu bigisha ingabo za RDC, nyamara inshuro nyinshi bagiye ku rugamba.

Nyuma y’aho M23 ifashe umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, abacancuro b’Abanyaburayi barenga 280 barambitse intwaro, basubira mu bihugu byabo banyuze ku mupaka wa RDC n’u Rwanda.

Ubwo ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano byaganiraga ku ntambara yo mu busirazuba bwa RDC yafashe indi ntera, Amerika n’ibihugu by’i Burayi byamaganye M23, biyisaba guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe, ariko ntibyagira icyo bivuga kuri aba bacancuro.

Inkuru Wasoma:  Ingabo z’u Burundi zatangiye kuvanwa muri RDC

Ambasaderi Nebenzia yatangaje ko ikoreshwa ry’abacancuro b’Abanyaburayi muri iyi ntambara rizwi neza, ariko ko Amerika n’ibihugu by’i Burayi biryirengagiza nkana, nyamara byemera ko abacancuro badakwiye gukoreshwa.

Ati “Urugero rw’ikoreshwa ry’ibigo bya gisirikare byigenga by’i Burayi ruri hano mu bibera muri RDC. Twese twarababonye bashyikiriza intwaro ingabo za MONUSCO, ndetse n’amashusho y’aba bacancuro b’Abanyaburayi banyuzwa i Kigali yasakaye Isi yose.”

Uyu mudipolomate kandi yatangaje ko Amerika n’ibihugu by’i Burayi byagaragaje uburyarya mu gihe byamaganaga ubufatanye mu by’umutekano bw’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, bivuga ko bwohereza abacancuro bo mu mutwe wa Wagner kuri uyu mugabane.

Ati “Biratangaje by’umwihariko, ushingiye ku icengezamatwara ry’ibinyoma rimaze imyaka ryibasira u Burusiya, kubera ubufatanye bwongerewe imbaraga hagati yabwo n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’umutekano. Ibi si ibindi, ahubwo ni ‘uburyarya’ bwa gikoloni buri kwigaragaza.”

Ambasaderi Nebenzia yasobanuye ko uburyarya bwa Amerika n’ibihugu by’i Burayi bushingiye ku bufatanye mu by’umutekano, buri mu mpamvu zituma amakimbirane akomeza ku mugabane wa Afurika.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!