U Burusiya bwasohoye impapuro zo gufunga umucamanza wa ICC

Urukiko rwa Moscow mu Burusiya kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024 rwasohoye impapuro zo guta muri yombi umucamanza w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Haykel Ben Mahfoudh.

Mahfoudh ukomoka muri Tunisia ashinjwa gushinja ibinyoma uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Valery Gerasimov.

Inkuru Wasoma:  Muri Irlande habaye imyigaragambo ikomeye aho yatangijwe n’uwitwaje ibyuma

Umuvugizi w’uru rukiko yatangarije ibiro ntaramakuru TASS ko mu gihe Mahfoudh yagera mu Burusiya cyangwa akoherezwa n’ikindi gihugu i Moscow, yafungwa imyaka ine hashingiwe ku itegeko ryo muri iki gihugu.

Shoigu usigaye ari Umunyamabanga Mukuru w’inama y’igihugu y’umutekano na Gen Gerasimov mu 2023 bashyiriweho na ICC impapuro zo kubafunga, bashinjwa kugira uruhare rukomeye mu byaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.

ICC kandi yanasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin na Maria Lvova-Belova uyobora Komisiyo ishinzwe kurengera abana, ibashinja gutanga amabwiriza yo gukura muri Ukraine abana mu buryo butemewe n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  Umugabo ukurikiranweho kwandagaza umugore we yahawe igihano n’urukiko

Leta y’u Burusiya yateye utwatsi izi mpapuro, isobanura ko nta gaciro iziha bitewe n’uko u Burusiya butigeze bushyira umukono ku masezerano yo kugengwa n’ubutabera butangwa n’uru rukiko.

Nyuma y’iki cyemezo, icyo gihe Leta y’u Burusiya na yo yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.

U Burusiya bwasohoye impapuro zo gufunga umucamanza wa ICC

Urukiko rwa Moscow mu Burusiya kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2024 rwasohoye impapuro zo guta muri yombi umucamanza w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), Haykel Ben Mahfoudh.

Mahfoudh ukomoka muri Tunisia ashinjwa gushinja ibinyoma uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo z’u Burusiya, Sergey Shoigu n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Valery Gerasimov.

Inkuru Wasoma:  Hari abakozi ba Ambasade ya RD Congo basigaye bakorera mu igaraje

Umuvugizi w’uru rukiko yatangarije ibiro ntaramakuru TASS ko mu gihe Mahfoudh yagera mu Burusiya cyangwa akoherezwa n’ikindi gihugu i Moscow, yafungwa imyaka ine hashingiwe ku itegeko ryo muri iki gihugu.

Shoigu usigaye ari Umunyamabanga Mukuru w’inama y’igihugu y’umutekano na Gen Gerasimov mu 2023 bashyiriweho na ICC impapuro zo kubafunga, bashinjwa kugira uruhare rukomeye mu byaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.

ICC kandi yanasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin na Maria Lvova-Belova uyobora Komisiyo ishinzwe kurengera abana, ibashinja gutanga amabwiriza yo gukura muri Ukraine abana mu buryo butemewe n’amategeko.

Inkuru Wasoma:  Igihugu cyo muri Afurika cyemeje ko Perezida wacyo atazongera gutorwa n’abaturage

Leta y’u Burusiya yateye utwatsi izi mpapuro, isobanura ko nta gaciro iziha bitewe n’uko u Burusiya butigeze bushyira umukono ku masezerano yo kugengwa n’ubutabera butangwa n’uru rukiko.

Nyuma y’iki cyemezo, icyo gihe Leta y’u Burusiya na yo yasohoye impapuro zo guta muri yombi Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved