U Burusiya bwatangaje ko bwagabye ibitero bikomeye ku bikorwaremezo by’amashanyarazi n’iby’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare muri Ukraine.
Mu itangazo ryasohowe ku Cyumweru, Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo intwaro zirasa mu ntera ndende ndetse na drones, bigamije gusenya “ibikorwaremezo by’amashanyarazi bifasha inganda z’ubwirinzi za Ukraine gukora, hamwe n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare.”
Ryakomeje rivuga ko “Ibice byose byari bigambiriwe byarashwe”, ariko ntihatangazwa andi makuru arambuye.
Mbere y’iri tangazo, ibitangazamakuru byo muri Ukraine hamwe n’abayobozi bayo bari bamaze gutangaza ko habaye ibitero byinshi mu bice byinshi by’igihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Andrey Sibiga, yavuze ko ibyo bitero ari “bimwe mu bikomeye cyane byagabwe binyuze mu kirere.”
Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo misile zigera kuri 120, zirimo n’izihuta cyane, hamwe na drones 90, ariko yemeza ko ubwirinzi bwa Ukraine bwashoboye guhanura byinshi muri ibi.
Yemeye kandi ko ibyo bitero byangije ibikorwaremezo bitavuzwe amazina, yongeraho ko ibitero byagabwe i Nikolayev byahitanye abantu babiri bigakomeretsa abandi batandatu.
Ibi bitero byagize ingaruka mu bice bya Volyn, Poltava, Odessa, Vinnitsa na Lviv.
Abayobozi b’u Burusiya bari basanzwe batangaza ko ibitero bigabwa ku bikorwaremezo by’amashanyarazi bya Ukraine bigamije kwihorera ku bitero igisirikare cya Ukraine nacyo cyagabye ku bikorwaremezo by’ingenzi by’u Burusiya. Bavuga kandi ko ibyo bitero bitagamije gutera abaturage ba Ukraine.