U Burusiya bwirukanye umudiplomate w’u Bwongereza bumushinja ko yaba ari maneko.
Ibiro ntaramakuru TASS byatangaje ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Maria Zakharova, yahise atumizaho Ambasaderi w’u Bwongereza kugira ngo bavugane kuri icyo kibazo.
Hari amashusho yasakaye agaragaza imodoka ya Ambasaderi w’u Bwongereza ubwo yari igeze kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga i Moscow.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza na Ambasade yabwo mu Burusiya ntibyahise bigira icyo bitangaza kuri iryo yirukanwa ry’uwo mudiplomate.
Igitangazamakuru cya Leta cyatangaje ko Urwego rw’Ubutasi, FSB, rwatangaje ko uwo mudiplomate yatanze amakuru atari yo ku mpapuro zo guhagararia igihugu cye mu Burusiya, ndetse akaba yaranagaragaye mu bikorwa by’ubutasi n’ubugambanyi.
Urwo rwego rwongeyeho ko uwo mudiplomate yari yoherejwe muri icyo gihugu asimbuye undi umwe muri batandatu bari birukanywe n’u Burusiya muri Kanama, nabo bashinjwa ibyaha nk’ibyo.