banner

U Burusiya bwise Zelensky ikibazo ku mutekano w’Isi

Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko kuba Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky yarananiwe kumvikana na Perezida wa Amerika bigaragaza intege nke ze mu bya politike na dipolomasi, kandi bikaba ikimenyetso ko adashaka ko intambara ihagarara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yatangaje ko intonganya zagaragaye hagati ya Perezida Zelensky wari wasanze Trump muri White House, bigatuma amasezerano ajyanye no kubyaza umusaruro umutungo kamere atagerwaho, zigaragaza ugutsindwa muri politike na dipolomasi.

Perezida Zelensky washinjaga u Burusiya kwigarurira ibice by’igihugu cye yavuze ko iki gihugu cyagiye cyica amasezerano menshi yo guhagarika intambara bagiranye mu bihe byashize, bityo ko ubu atazayemera mu gihe atagaragarijwe mu buryo burambye umutekano uzaba ucunzwe.

Perezida Trump yahise amubwira ko ari “gukina n’intambara ya gatatu y’Isi” ndetse amushinja ubushake buke bwo guhagarika intambara.

Inkuru Wasoma:  Zelensky yamaganye abashaka ko ava ku butegetsi

Maria Zakharova yavuze ko Perezida Zelensky “Ni ikibazo gikomeye ku batuye Isi, udashoboye nyamara agahamagarira ibindi bihugu kujya mu ntambara.”

U Burusiya bushinja Zelensky ubushobozi buke mu by’imiyoborere, ruswa n’ubushobozi buke mu biganiro.

Zakharova kandi yahamije ko imyitwarire ya Zelensky muri White House igaragaza intege nke z’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi bakomeza kumushyigikira no mu mafuti.

RT yanditse ko kuba amasezerano yari yitezwe hagati ya Amerika na Ukraine ajyanye no gucukura umutungo kamere ataragezweho bituma inkunga Amerika yahaga iki gihugu zishobora kutazakomeza.

Perezida Trump yagaragarije Zelensky ko mu gihe adafite ubufasha bwa Amerika badashobora kugira icyo baramura muri iyi ntambara imaze imyaka itatu bahanganye n’u Burusiya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!