Ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine byatangiye kubera muri Qatar, impande zombi zirebera hamwe uko zakwirinda kurasa ahari ibikorwaremezo birimo intwaro z’ubumara n’uburyo bahererekanya imfungwa z’intambara.
Ibiganiro byatangiye ku wa 15 Mutarama 2025, hibandwa ku cyakorwa mu kwirinda ko ibigo birimo intwaro z’ubumara byagabwaho ibitero mu gihe intambara itarahoshwa.
Bloomberg yanditse ko Abanya-Ukraine bayihaye amakuru bemeje ko ibiganiro byahuje impande zombi byaganiriye ku byerekeye guhana imfungwa. Impande zombi zahise zihana imfungwa z’intambara 25 kuri buri ruhande.
Kuva muri Kanama 2024 ni bwo byatangajwe bwa mbere ko impande zombi ziteguye kugirana ibiganiro ariko ntibyagerwaho bitewe n’uko Ukraine yahise igaba igitero mu gace ka Kursk mu Burusiya.
U Burusiya bwavuze inshuro nyinshi ko bwiteguye ibiganiro by’amahoro igihe icyo ari cyo cyose nta yandi mananiza.
Kugeza ubu nta byinshi biratangazwa ku byavuye muri ibi biganiro, gusa Qatar niyo muhuza w’ibi bihugu byombi nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Majed bin Mohammed al-Ansari aherutse kubibwira itangazamakuru, aho yavuze ko igihugu cye gifite impamvu nyinshi zo kunga u Burusiya na Ukraine.