Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yatangaje ko biteguye kuganira na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kuko ari we uyoboye iki gihugu kimaze kuzahazwa n’intambara ariko avuga ko amasezerano y’amahoro ya burundu agomba gushyirwaho umukono n’umuyobozi wa Ukraine wemewe n’amategeko.
Impamvu Lavrov avuga ibi ni uko u Burusiya butemera Zelenskyy nk’umuyobozi wa Ukraine wemewe n’amategeko kuko manda ye yarangiye mu 2024, amatora agasubikwa hashingiwe ko igihugu cyari mu ntambara.
Lavrov yavuze ko guhura kwa Perezida w’u Burusiya,Vladimir Putin na Zelenskyy bishoboka ariko mu gihe havamo umusaruro ufatika. Icyakora yavuze ko imyiteguro ikenewe kugira ngo ibyo biganiro bihuza abo bakuru b’ibihugu bombi bibe, itararangira.
Uyu muyobozi yavuze ko Zelenskyy ayoboye Ukraine by’agatekanyo, akagaragaza ko atemerewe gushyira umukono ku masezerano y’amahoro kuko u Burusiya butamwemera.
Kuri Lavrov gushaka guhura na Putin kwa Zelenskyy ntabwo ari ugushaka gukemura ibibazo, ahubwo abikora kugira ngo agaragarize Isi ko ubutegetsi bwe bukomeye kandi butajegajega.
Ati “Zelenskyy yita cyane ku byo kwigaragaza neza aho kwita ku musaruro ufatika urava mu bintu runaka. U Burusiya nta kintu gifatika bubona mu biganiro bigaragarira buri wese ko nta kizabivamo na cyane ko Zelenskyy yanze kuzibukira ibyo kwinjira muri OTAN cyangwa kuganira ku byo guhara ubutaka.”
U Burusiya bugaragaza ko amasezerano yose yasinywa agomba kubamo ko Ukraine yamera kutiyunga ku bihugu bigize umuryango wo gutabarana wa OTAN, kwemera guhara ubutaka ab’i Moscow bigaruriye burimo intara za Luhansk na Donetsk ziherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, n’iza Zaporizhzhia na Kherson zo mu majyepfo.
Nubwo Zelenskyy yemera kuganira ku bibazo by’ubutaka n’u Burusiya yashimangiye ko batazigera na rimwe bahara ubutaka bwabo ngo bwegurirwe u Burusiya.