Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya (State Duma) yirukanye umudepite Yuri Napso wari uhagarariye ishyaka LDPR nyuma y’imyaka ibiri atagaragara mu kazi.
Umwanzuro wo kwirukana Depite Yuri watowe n’abadepite 345 muri 450 bagize Inteko, mu itora ryabaye tariki ya 2 Mata 2025. Abiganjemo abahagarariye LDPR bo bifashe.
Byagaragaye ko Depite Yuri yaherukaga mu kazi muri Mata 2023, kandi ko kuva icyo gihe yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Muri rusange, yasibye iminsi 200 y’imirimo y’Inteko.
Nyuma y’iri tora, Inteko yagize iti “Umwanzuro watangiye kugira agaciro nyuma yo gutorwa. State Duma yibanda ku kubazwa inshingano, ubwitabire bw’abayigize no kongera imyitwarire myiza.”
Yuri yatangaje ko uyu mwanzuro wahutiyeho kuko ngo kutaboneka mu kazi kwe ntikwakozweho iperereza neza. Yateguje ko azitabaza urukiko kugira ngo ruwuteshe agaciro.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko muri iyi minsi, harimo iyo yari yarasabye ikiruhuko gisubikirwa umushahara n’iyo yari mu kiruhuko cy’uburwayi.