Raporo ya Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko u Bushinwa bushobora kuba bumaze kugira mu bubiko misile zirenga 100 zambukiranya imigabane (Intercontinental Ballistic Missiles – ICBMs) mu bigo byabugenewe bitandukanye by’umwihariko hafi y’umupaka wabwo na Mongolia.
Iyi raporo, itarashyikirizwa ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, igaragaza ko nubwo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yari yarigeze gutangaza ko hari ibigo bishya u Bushinwa bwubatse bibikwamo izo misile itari yaragaragaje ko hari misile nshya zabitswemo.
Ivuga ko izo misile u Bushinwa bufite ari izo mu bwoko bwa DF-31 kandi ziri mu zifite ubushobozi buhambaye.
Reuters yanditse ko Amerika igaragaza ko u Bushinwa budafite ubushake bwo kwinjira mu biganiro mpuzamahanga bigamije kugabanya ikorwa ry’intwaro kirimbuzi.
Iyo raporo iti “U Bushinwa nta bushake na buke bugaragaza bwo kwitabira ibiganiro bigamije kugenzura ikorwa ry’intwaro kirimbuzi.”
Iyo raporo ivuga ko ahubwo umubare w’intwaro kirimbuzi u Bushinwa bufite ukomeje kwiyongera kuko mu 2024 bwabarirwaga izigera kuri 600 zose hamwe ariko ko bugeze kure inzira izatuma bugira izirenga 1.000 mu 2030.
Ikindi Amerika ivuga ni uko u Bushinwa buri kwiyubaka mu bya gisirikare ku buryo bushobora gushoza intambara kuri Taiwan bitarenze mu 2027 ndetse ko biyihangayikishije cyane n’abafatanyabikorwa bayo.
Gusa u Bushinwa bwo bwakomeje guhakana ibi byatangajwe, buvuga ko ari uburyo bwo kubuharabika no kuyobya amahanga, bushimangira ko gahunda bufite yo gukora intwaro kirimbuzi ari igamije gusa ubwirinzi kandi ko zidashobora gukoreshwa budashotowe.
Impuguke mu by’umutekano mpuzamahanga zigaragaza ko amasezerano yiswe New START yo gukumira ikorwa ry’intwaro kurimbuzi yasinywe hagati ya Amerika n’u Burusiya narangira bishobora gutuma Isi ihura n’ikibazo cyo kwiyongera kw’intwaro za kirimbuzi muri Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa.
Ni amasezerano yasinywe mu 2010. Azarangira mu 2026 ariko hakaba hari impungenge ko umubano wa Amerika n’u Burusiya muri iyi minsi ushobora kuzabangamira kuba yakongerwa ndetse ko no kuba u Bushinwa bwaranze kuyajyamo ari ikibazo.