Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyemeje ibyemezo by’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa tagisi ziguruka bwa mbere, nk’uko byatangajwe na South Morning Post (SCMP). Iki cyemezo cyemerera Nasdaq EHang Holdings na Hefei Hey Airlines gukoresha ibinyabiziga byo mu kirere bidafite abadereva muri serivisi zo gutwara abagenzi mu bucuruzi, harimo no gutembera mu mijyi.
Raporo yakozwe na Citic Securities ivuga ko iki cyemezo kigaragaza intambwe ya nyuma y’amabwiriza nyuma y’uko ibigo byombi bibonye icyemezo cyo gukora utu tudege, n’icyemezo cyo kuguruka mu kirere.
Raporo yagize iti: “Turatekereza ko ubukerarugendo bwo mu ntera yo hasi mu kirere buzaba intangiriro y’ubucuruzi bushya.” “Urugendo rwa EHang mu mijyi rushobora kwihutisha iterambere ry’inganda.”
Pekin irateza imbere ingendo zo mu kirere ariko mu ntera ya hafi cyangwa “low-altitude” harimo udushya nka drone zigemura ibintu, n’imodoka ziguruka.
Guverinoma y’u Bushinwa ibona ko uru rwego ari urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu, hamwe n’ikoranabuhanga rigenda ritera imbere nko gukora ibinyabuzima, AI, na internet ya 6G.
Muri Mata 2024, EHang yabaye sosiyete ya mbere ku isi yahawe icyemezo cyo gukora utudege duto tutagira abapilote dukoresha amashanyarazi mu Bushinwa, nkuko LiveScience ibivuga.