Minisiteri y’ingabo y’igihugu ya Taiwan yavuze ko yakurikiranye amato 19 y’Ingabo z’u Bushinwa zirwanira mu mazi akikije icyo kirwa mu gihe cy’amasaha 24 guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuwa Mbere kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.
Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cy’u Bushinwa cyatangaje ko cyatangiye imyitozo yagutse mu mazi akikije Taiwan, kandi Bwongereza kuburira iki kirwa kiyobora gishaka ubwigenge.
Iyi myitozo ihuriweho n’ingabo zirwanira mu mazi, mu kirere, ku butaka ndetse n’ingabo zikoresha roketi kandi igamije kuba “umuburo ukabije no gukumira umuhate wo gushaka ubwigenge wa Taiwani,” nk’uko byatangajwe na Shi Yi, Umuvugizi w’ingabo z’u Bushinwa mu Burasirazuba.
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Taiwan, Lai Ching-Te, yise Beijing “ingabo z’abanyamahanga” mu kwezi gushize nkuko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
U Bushinwa bufata Taiwan nk’igice cy’ubutaka bwabwo, biteguye kugarura ku ngufu bibaye ngombwa, mu gihe Abanyatayiwani benshi bashyigikiye ubwigenge bwabo ndetse na demokarasi.