U Bushinwa na Koreya ya Ruguru mu nama ikomeye i Kampala

Abayobozi bakomeye b’Igihugu cya Korea ya Ruguru n’u Bushinwa bagiye guhurira mu nama mpuzamahanga ya 19 ihuriza hamwe abayobozi bo mu bihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere ku Isi, iteranira i Kampala muri Uganda.

Ni inama itangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 kugeza ku ya 23 Mutarama 2024, izitabirarwa n’abarenga 150 bo mu bihugu bya Uganda, Misiri, Zimbabwe, Algeria na Zambia.

Iyo nama yagombaga kuba muri Mata 2020 iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Inama izamara icyumweru kirenga, izigira hamwe ingingo zitandukanye zirimo, ibibazo by’amakimbirane mu bihugu bituranye by’umwihari ibyo mu Burasirazuba bwo hagati ashyira inyanja y’u Bushinwa kwiga ku iterambere rirambye, gusigasira uburenganzira bwa muntu, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi.

Iyi nama izanarebera hamwe uko hashyirwa mu bikorwa intego zo kwihutisha iterambere rirambye mu Cyerekezo cya 20230, ibibazo byugarije ubukungu bw’Isi, ibura ry’akazi, ibibazo Umugabane w’Afurika uhura na byo, uko habaho kwihaza mu biribwa, ubuzima, gukemura ibibazo mu rwego rw’ingufu, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere abagore.

Inkuru Wasoma:  Minisitiri w’Intebe yagaragaje ibigikoma mu nkokora ishyirwaho ry’umushahara fatizo

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyanditse ko bazaganira no ku bibazo by’u Rwanda n’u Burundi bafitanye muri iki gihe harebwa niba ibihugu bishobora kwiyunga.

Koreya ya Ruguru yinjiye muri ubwo bufatanye mu 1975, yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’imiryango mpuzamahanga, Kim Son-Kyong.

U Buhinde na bwo bwohereje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Subrahmanyam Jaishankar mu gihe u Bushinwa bwo bwohereje uhagarariye Perezida Xi Jinping akaba n’umujyanama wihariye we Liu Guozhong.

Perezida Museveni unayobora iyi nama, ni Umuyobozi w’iryo huriro ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibiri mu muryango G77 (Ibihugu bifite ubukungu buteye imbere ku Isi), mu myaka itatu iri imbere.

Abakuru b’Ibihugu 28 ni bo biteganyijwe ko baza kuyitibira barimo n’abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse kandi n’Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Loni na we  yatangaje ko azayitabira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved