banner

U Buyapani: Bamwe mu basheshe akanguhe bihitiramo kuba muri Gereza

Mu Buyapani, bamwe mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abakecuru bahitamo kwibera muri gereza ubuzima bwabo bwose, bashaka guhunga ibibazo bitandukanye baba bafite hanze, harimo ubwigunge bwo kuba bonyine, ubukene n’ibindi.

Hari ngo n’abahitamo gukora ibyaha ku bushake ngo bafatwe bafungwe.Nubwo abo bakecuru bafunzwe, baba bategetswe gukora mu nganda za gereza ariko ngo bibabera byiza kurusha kuba hanze. Ikindi umubare w’abakecuru bafungwa, byamaze kugaragara ko uzamuka, kuko abakecuru bafite hejuru y’imyaka 65 bari bafunzwe mu 2003 bikubye kane mu 2022.

Abantu bamwe bageze mu zabukuru bahitamo kujya kwibera muri gereza kugira ngo bashobore kubona ibyo kurya, kuvurwa no kubona ababitaho babafasha gukaraba n’ibindi kuko nta mbaraga bamwe baba bagifite zo kwifasha ibintu bimwe na bimwe byo mu buzima busanzwe, bakisanga nta yandi mahitamo bafite uretse kwijyana muri gereza ku bushake.

Mu Mujyi wa Tokyo, kimwe n’ahandi mu Mijyi ikomeye ku isi, abageze mu zabukuru, ngo bakunze guhura n’ikibazo gikomeye cy’ubwigunge, kuko abana babo baba barakuze baragiye mu buzima bwabo n’imiryango, abatabafite nabo bakisanga bari mu buzima bwa bonyine kuko bataba bagishobora kujya mu kazi ngo bahure n’abakozi bagenzi babo.

Kubera iyo mpamvu, bamwe mu Bayapani bageze mu zabukuru bashaka igisubizo gitangaje kuri icyo kibazo, ku buryo harimo n’abishyura Amayeni 20.000-30.000( asaga 268.000 Frws) buri kwezi iyo babishoboye, kugira ngo bazibere muri gereza igihe cyose, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bacungagereza bo kuri gereza y’abagore ya Tochigi mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru CNN.

Yagize ati, “Hari abantu baza hano muri gereza, kubera ko ari mu bihe by’ubukonje cyangwa se kubera ko bafite …inzara bashonje.Abarwaye baba bashobora kubona ubuvuzi bwiza kandi ku buntu mu gihe cyose bari muri gereza, ariko mu gihe bafunguwe bari hanze ya gereza baba basabwa kuyishyurira ibiciro by’ubuvuzi. Ngiyo rero impamvu imwe mu zituma bamwe bahitamo kwigumira hano igihe kirekire gishoboka”.

Inkuru Wasoma:  Uwarindaga Donald Trump ubwo yari agiye kuraswa ashobora guhabwa ishimwe

Aho muri gereza, uretse kuba imfungwa zigaburirwa, ziracumbikirwa, zikavurwa…, kuri ibyo hiyongera kubona abantu bari hamwe bashobora kubona abo baganira, kuko ari kimwe mu byo babura iyo bari hanze kandi kikabagora cyane. Umwe mu mfungwa z’abagore ugeze mu zabukuru wahawe amazina ya Yoko ( si amazina ye nyayo) yavuze ko amaze gufungwa inshuro 5 mu myaka 25, afungirwa dosiye zijyanye n’ikoresha n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge. Avuga ko buri nshuro agarutse muri gereza gufungwa, asangamo umubare w’abakuze uruta uwo yasizemo ku nshuro ibanza.

Mu buhamya bwe, yivugira ko hari abantu bamwe, ” Bakora ibyaha ku bushake bakanifatisha mu nzego z’umutekano, kugira ngo basubire muri gereza, mu gihe bafite ubukene badafie amafaranga yo gukomeza kubatunga”.

Ibyo ni ko byagenze ku mubyeyi witwa Akiyo, ubu uri mu myaka isaga 60, akaba ari muri gereza, afunzwe ku nshuro ya kabiri. Agira ati, “ iyaba nari mfite amafaranga nifashisha mu mibereho isanzwe, mfite n’ubuzima bumeze neza, birumvikana ko ntari gukora ibyaha byo kwiba ibiribwa, kuko ari byo byaha nakoze, nkaba mbifungiwe”.

Icyo ni nacyo cyaha abenshi mu bashaka gufungwa ku bushake bageze mu zabukuru aho mu Buyapani bakunze gukora, by’umwihariko bikaba bikunze gukorwa n’ab’igitsina gore. Kuko ubushakashatsi bwakozwe mu 2022, bwagaragaje ko abasaga 80% by’abageze mu zabukuru bafungiye muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu cy’u Buyapani, bafungiwe ibyaha by’ubujura.

Ibyaha by’ubujura bwo kwiba mu maduka ni byo bikorwa cyane n’abo bageze mu zabukuru baba bifuza gufungwa, aho usanga biba cyane cyane ibintu byo kurya, aho umuntu usanga yibye ikintu gifite agaciro k’Amayeni 3000 (3 000 yens ni ukuvuga Amadolari 25).

Michael Newman, umushakashatsi mu by’abaturage n’imiturire w’umunya-Australia ukorera ikigo kitwa ‘Custom Products Research Group’ gikorera mu Mujyi wa Tokyo, yemeza ko bigoye kubeshwaho n’amafaranga abakozi bahabwa mu zabukuru (pension) kuko ubuzima buhenze aho mu Buyapani.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved