Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza batoye umushinga w’itegeko uzemerera abarwayi barembye kuba basaba abaganga kubafasha gupfa, mu gihe abaganga bemeje ko abo barwayi basigaje nibura amezi ari munsi y’atandatu yo kubaho.
Uyu mushinga w’itegeko wari umaze igihe kinini uganirwaho, aho ukubiyemo ingingo zigaragaza ko mu gihe bimaze kwemezwa ko umurwayi adashobora kubaho mu gihe kirenze amezi atandatu, ashobora gusaba umuganga kumufasha gupfa.
Uyu mushinga uvuga ko umurwayi ari we wenyine ugomba gutanga ubwo busabe, nta gitutu ashyizweho n’abandi bo mu muryango we cyangwa undi uwo ari we wese. Uyu murwayi kandi agomba gufata iki cyemezo agifite imitekerereze mizima, kandi yabanje kugaragaza impamvu ze mu buryo butomoye kandi budashidikanywaho.
Mu gihe iki cyemezo cyamaze gufatwa, abaganga babiri bigenga ndetse n’umucamanza wo mu rukiko rukuru, bazajya bafata icyemezo ku busabe bw’umurwayi, ubundi icyemezo kibone gushyirwa mu bikorwa.
Gusa abadepite barimo Diane Abbott umaze igihe kinini mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, yavuze ko afite impungenge z’uburyo ibi bizakorwamo, agaragaza ko hakwiriye gushyirwaho ingamba zikomeye zizatuma umurwayi adafata icyemezo kubera igitutu cy’umuryango we, ushobora kwifuza ko yapfa mbere y’igihe mu rwego rwo kurengera ikiguzi kimugendaho mu buvuzi.
Uyu mushinga w’itegeko uzashyirwa muri komisiyo zitandukanye ugenzurwe kandi unononsorwe ku buryo ushobora no kuvugururwa mbere yo gutorwa ukagirwa itegeko.
Gusa Minisitiri w’Ubuzima mu Bwongereza, Wes Streeting na Minisitiri w’Ubutabera, Shabana Mahmood, ntabwo bashyigikiye uyu mushinga w’itegeko nyamara ari bo bazagira uruhare runini mu kuwutegura mbere y’uko uzagirwa itegeko.
Muri rusangeAbadepite batoye uyu mushinga ni 330 mu gihe abanze kuwutora ari 275. Abagore nibo bawutoye ku bwinshi, aho 55% by’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bawemeje, mu gihe 49% by’abagabo 381 batoye, ari bo bawemeje.