Umwongereza Axel Rudakubana w’imya 18 y’amavuko ari gukorwaho iperereza nyuma y’aho biketswe ko ari we watwikishije amazi ashyushye umucungagereza ukorera muri Gereza ya Belmarsh iherereye i Londres.

 

Rudakubana afungiwe muri iyi gereza kuva muri Mutarama 2025. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 52 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica abana batatu abateye icyuma muri Nyakanga 2024.

 

Ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko ku wa 9 Gicurasi Rudakubana yatetse amazi akoresheje ‘Kettle’ mu gihe yari mu cyumba cye cya gereza, ayamena kuri uyu mucungagereza ayanyujije mu myanya inyuzwamo imiti y’imfungwa.

 

Uyu mucungagereza yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo avurwe ubushye buto yatewe n’aya mazi, gusa yaraye atashye ku munsi yahuriyeho n’iri sanganya. Biteganyijwe ko azasubira mu kazi mu cyumweru gitaha.

 

Umuvugizi wa Gereza ya Belmarsh yatangaje ko Polisi iri gukora iperereza kuri Rudakubana, ateguza ko uyu musore ashobora guhabwa igihano gikomeye.

 

Yagize ati “Polisi iri gukora iperereza ku gitero cyagabwe kuri ofisiye wa Gereza ya HMP Belmarsh ejo. Urugomo muri gereza ntabwo ruzihanganirwa kandi tuzahora dusabira ibihano bikomeye abagaba ibitero ku bofisiye bacu bakorana umwete.”

 

Rudakubana afungiwe mu gice cyihariye gifungirwamo abarwayi, kuko ubuzima bwe bwo mu mutwe bushidikanywaho. Iki kinyamakuru cyo mu Bwongereza cyatangaje ko bisa n’aho afungiwe mu kato.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.