U Bwongereza bugaragaza ko u Burusiya ari umwanzi ukomeye ushobora guhangana na bwo byeruye mu gihe kiri imbere. Ibi bituruka ahanini ku buryo u Bwongereza bwashyize imbaraga nyinshi mu gushyigikira Ukraine kuva ubwo yashozwagaho intambara muri Gashyantare 2022.

 

U Burusiya bwahaye u Bwongereza gasopo ubwo mu mwaka ushize bwemereraga Ukraine kurasa ku butaka bw’i Moscow yifashishije misile za Storm Shadow bwayihaye. Ni igikorwa cyafashwe nk’ubushotoranyi, u Burusiya buteguza ko bushobora kuzihorera.

 

Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey na Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, baherutse gutangaza ko igihugu cyabo kigomba kwitegura intambara ishobora kuzagihanganisha n’u Burusiya mu gihe kiri imbere, binyuze mu gushora mu gisirikare imari nyinshi.

 

Aba bayobozi bakomozaga kuri raporo y’ubusesenguzi ku gisirikare, SDR (Strategic Defence Review), yakozwe hagamijwe kureba ahakwiye kongerwa imbaraga kugira ngo igihugu kibe cyashobora guhangana n’ibyagerageza guhungabanya umutekano w’igihugu.

 

Healey yagize ati “Ubu ni ubutumwa kuri Moscow. U Bwongereza buhagaze bwemye, bitari ugukomeza igisirikare cyacu gusa, ahubwo no gukomeza inganda zacu. Ni igice kimwe cy’imyiteguro yo kurwana mu gihe byaba ngombwa.”

 

Guverinoma y’u Bwongereza yagaragaje ko izongera ubushobozi bw’inganda za gisirikare zikora intwaro, kugira ngo ishobore kugera byihuse ku mubare w’izikenewe muri iki gihe.

 

Iyi raporo yagaragaje ko hakenewe inyongera ya miliyari 1,5 y’Amapawundi mu mushinga wo kubaka inganda z’intwaro n’iz’ingufu zigera kuri esheshatu no kugura intwaro 7000 zirasa mu ntera ndende.

 

Hashingiwe ku bitekerezo biri muri iyi raporo, Guverinoma y’u Bwongereza iteganya kongera miliyari 6 z’Amapawundi mu mushinga wo gukora intwaro kugeza mu 2029. Bivuze ko buri mwaka, ibi bikorwa bizajya byongerwamo miliyari 1,5 z’Amapawundi.

 

Bigendanye n’umushinga w’ihuriro AUKUS rihuza Australia, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza buteganya gukora ubwato 12 bugendera munsi y’amazi kugeza mu myaka ya 2030. Mu mezi 18, hazajya haboneka ubwato bumwe.

 

Guverinoma y’u Bwongereza kandi yasobanuye ko iteganya gushora miliyari 15 z’Amapawundi mu mushinga wo gukora intwaro za nikeleyeri.

SDR yagaragaje ko hakenewe indege z’intambara nshya za F-35 n’izindi ndege kabuhariwe u Bwongereza buteganya gukora bwifatanyije n’u Buyapani ndetse n’u Butaliyani, binyuze mu mushinga wa ‘Global Combatt Aircraft Program’.

 

Iyi raporo yagaragaje ko nubwo ari ngombwa kongera abasirikare b’u Bwongereza, hakwiye gushyirwa imbaraga cyane mu ikoranabuhanga ry’igisirikare, gukora indege zitagira abapilote (drones) no gukora porogaramu ishobora kwifashishwa mu kwivuna abanzi benshi.

Minisiteri y’Ingabo iteganya gukora porogaramu iyoborwa n’ubwenge buhangano (AI) ifite agaciro ka miliyari 1,5 y’Amapawundi, izajya yifashishwa mu gukusanya amakuru y’urugamba, inafashe igisirikare gufata ibyemezo byihuse.

 

Muri rusange, byagaragaye ko ishoramari Guverinoma y’u Bwongereza isabwa kongera mu gisirikare hashingiwe kuri iyi raporo, rizagera kuri miliyoni 67,6 z’Amapawundi kugeza mu mpera z’imyaka ya 2030.

 

Mbere y’uko iyi raporo isohoka, Guverinoma y’u Bwongereza yari yatangaje ko izongera amafaranga ishora mu gisirikare ku mwaka, ave kuri 2,3% by’umusaruro mbumbe, agere kuri 2,5% mu 2027. Byari bisobanuye ko ku mwaka harimo inyongera ya miliyari 6 z’Amapawundi.

Guverinoma y’u Bwongereza yari yasobanuye ko kugira ngo igere kuri uyu muhigo, izagabanya inkunga iha amahanga, ingana na 0,2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

 

Abasesenguzi bagaragaza ko ishoramari rya 2,5% mu gisirikare ridashobora guhura n’ibyo iyi raporo isaba iyi Guverinoma, kuko bizasaba kuryongera, rikarenga 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

 

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango NATO, Mark Rutte, mu mpera z’ukwezi gushize yagaragaje ko kugira ngo ibihugu byizere umutekano, bisabwa kongera amafaranga agenerwa igisirikare, akagera kuri 3,5% by’umusaruro mbumbe, arw’urwego rw’umutekano muri rusange akagera kuri 1,5%.

 

Ubwo Minisitiri w’Intebe Starmer yabazwaga niba adashobora kugabanya kurushaho inkunga u Bwongereza buha amahanga, akanazamura umusoro kugira ngo amafaranga akenewe mu ngengo y’imari igenerwa igisirikare aboneke, yirinze kubihakana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.