Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yatangaje ko Guverinoma y’iki gihugu igiye gushora amafaranga menshi mu nganda za gisirikare mu rwego rwo kwitegura intambara yeruye ishobora kuzagihanganisha n’u Burusiya mu gihe kiri imbere.

 

Healey yasobanuye ko miliyari 1,5 z’Amapawundi zizashorwa mu nganda esheshatu zikora amasasu mu gihe cy’imyaka itanu, miliyari 6 z’Amapawundi zishorwe mu nganda zikora imbunda zirasa kure.

 

Yagize ati “Ubu ni ubutumwa kuri Moscow. U Bwongereza buhagaze bwemye, bitari ugikomeza igisirikare cyacu gusa, ahubwo no gukomeza inganda zacu. Ni igice kimwe cy’imyiteguro yacu yo kurwana, mu gihe byaba ngombwa.”

 

U Bwongereza ni kimwe mu bihugu bishyigikiye cyane Ukraine kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwayishozagaho intambara. Bumaze kuyiha inkunga ya miliyari zirenga 12 z’Amapawundi yiganjemo iyagenewe igisirikare cyayo.

 

U Bwongereza kandi ni cyo gihugu cya mbere cyemereye Ukraine kurashisha misile ya Storm Shadow ku butaka bw’u Burusiya. Ibi byarakaje u Burusiya, buteguza ko bufite uburenganzira bwo gufatira u Bwongereza ingamba nk’izo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.