Leta y’u Bwongereza yatangaje ko igiye kongera inkunga ya gisirikare igenera Ukraine, igera kuri miliyoni 450 z’ama-Pound agamije gufasha iki gihugu gukomeza kwirwanaho mu ntambara n’u Burusiya.
Iyi nkunga ni igice cy’ibyo iki gihugu cyiyemeje mu gufasha Ukraine mu ntambara n’u Burusiya.
U Bwongereza bwiyemeje gutanga inkunga ya miliyari 4,5£ mu mwaka wa 2025, izatangwa mu byiciro bitandukanye, harimo no gufasha mu bikorwa bya gisirikare.
Bimwe mu bikubiye muri iyi nkunga harimo gusana imodoka za gisirikare za Ukraine, kugura drones, sisiteme za radar n’ibisasu bitegwa mu butaka [mines] bishobora no gusenya ibifaru.
Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, yavuze ko iyi nkunga izafasha cyane ingabo za Ukraine, by’umwihariko mu kubona intwaro zigezweho nka drones, ndetse no kongera imbaraga mu bikorwa byo kurinda igihugu.
Yanavuze ko iyi nkunga iri mu byo bari gukoresha botsa igitutu Perezida Putin w’u Burusiya ngo ahagarike intambara muri Ukraine.
Ni mu gihe u Bwongereza bukomeje kugaragaza ko ari kimwe mu bihugu by’i Burayi bishyigikiye Ukraine.