U Bwongereza: Umwana w’imyaka 17 w’umunyarwanda afunzwe akurikiranyweho kwica abandi bana abateye icyuma

Umwana w’imyaka 17 bivugwa ko akomoka mu Rwanda, afungiwe mu gihugu cy’u Bwongereza, akurikiranyweho kugaba igitero cy’icyuma ku bana bari mu gace ka Southport, byarangiye bamwe bitabye Imana.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko uyu mwana yavukiye i Cardiff nyuma y’uko umuryango we uvuye muri Afurika, nyuma ukimukira mu majyaruguru i Merseyside mu myaka icumi ishize. bivugwa ko uyu mwana afunzwe ashinjwa ubwicanyi no gushaka kwica kandi ari guhatwa ibibazo nyuma y’igitero ku ishuri ryigisha kubyina.

Polisi yo mu gace ka Merseyside yavuze ko umwana w’umukobwa wa gatatu, ufite imyaka icyenda, yapfuye mu rukerera rwo ku wa Kabiri. Abandi bana babiri b’abakobwa bapfuye ku wa Mbere bari bafite imyaka itandatu n’irindwi. Amakuru avuga ko abandi bana umunani bakomeretse batanu muri bo , bafite hagati y’imyaka itandatu na 11 bararembye hamwe n’abagore babiri bakuze ’bagerageje kubarinda.

Abahoze ari abaturanyi b’uyu ukekwaho icyaha bavuze ko batunguwe kandi ko bababajwe no kumenya ko uyu mwana w’ingimbi yatawe muri yombi azira igitero cy’icyuma giteye ubwoba kuko akomoka mu ‘muryango mwiza’. Bavuze ko kuva ari muto yitozanyaga karate na se, batozwa na Sensei Chico Mbakwe w’imyaka 79, muri salle y’itorero rya St Cadoc i Llanrumney.

Inkuru Wasoma:  Ukraine ivuga ko yahanuye indege z’intambara z’Uburusiya za Su-34

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved