Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu i Vatican, Aba-Cardinal 133 bahurira mu gikorwa cyo gutora Papa mushya usimbura Francis witabye Imana.
Uyu mwiherero utorerwamo Papa uzwi nka ‘Conclave’. Byari biteganyijwe ko uzitabirwa n’Aba-Cardinal 135, gusa babiri ntibari bubashe kwitabira kubera impamvu z’uburwayi.
Ni umubare wiyongereye kuko mu 2005 Papa yari yatowe n’Aba-Cardinal 115, ari nako byagenze no mu 2005.
Muri aya matora ya Papa, Afurika iraba ihagarariwe n’Aba-Cardinal 17 barimo na Antoine Cardinal Kambanda ukomoka mu Rwanda. U Burayi buhagarariwe n’Aba-Cardinal 52, Aziya ifite 23, Amerika y’Amajyepfo n’iyo hagati zifite 17, mu gihe Amerika ya Ruguru ifite 20, Oceania ikagira bane.
Aba-Cardinal bose bagomba gutora Papa baturuka mu bihugu 69. Impuzandego y’imyaka yabo ni 70 n’amezi atatu. Umuto muri bo ni Mykola Bychok wo muri Ukraine ufite imyaka 45. Umukuru ni Carlos Osoro Sierra wo muri Espagne ufite imyaka 79.
81.2% by’Aba-Cardinal bagomba gutorwa ni abashyizweho na Papa Francis, mu myaka 12 yamaze ayobora Kiliziya Gatolika ku Isi. Bivuze ko aribwo bwa mbere baraba bitabiriye uyu mwiherero utorerwamo Papa.
Abagera kuri 20 nibo bashyizweho na Papa Benedict XVI, mu gihe batanu bashyizweho na Papa Yohani Pawulo II.
Ibihugu 15 birimo u Rwanda, Cape Verde, Haiti na Sudani y’Epfo ni bwo bwa mbere biraba bihagarariwe mu matora ya Papa.
Biteganyijwe ko uzaba Papa agomba gutorwa nibura n’Aba-Cardinal 89 mu 133. Utora yandika izina ry’uwo yatoye mu ibanga ubundi agashyira urupapuro rw’itora mu gasanduku kabugenewe.
Mu gihe hatahita hamenyekana uwatorewe Papa kubera ibibazo by’amajwi hakurikiraho ikindi cyiciro cy’amatora gikorwa kane ku munsi, kabiri mu gitondo na kabiri nyuma ya saa Sita, kugeza habonetse utsinda.
Nyuma yo gutora, impapuro z’itora zihita zitwikwa mu kubika ibanga. Hari amashyiga abiri yabigenewe, rimwe ritwikirwamo impapuro n’irindi ritwikirwamo ibinyabutabire kugira ngo bize gutanga umwotsi w’umukara cyangwa uw’umweru.
Iyo hazamutse umwotsi w’umukara biba bivuze ko Papa ataraboneka, mu gihe iyo hazamutse uw’umweru biba bivuze ko Papa mushya yabonetse.
Mu gihe nta Papa ubonetse mu minsi ibiri, amatora ashobora no kumara amezi, gusa ibi ntibirabaho mu matora abiri aheruka.
Iyo Papa mushya amaze gutorwa no kwemera inshingano, ahatwikirwa impapuro z’itora bavangamo irangi ry’umweru bituma hazamuka umwotsi w’umweru. Umukuru mu ba-Cardinal asohoka hanze agatangaza ati “Habemus Papam” bivuze ngo “Dufite Papa”.