U Rwanda rukomeje kwagura ubufatanye bushingiye kuri siporo n’ibihugu bikomeye ku isi, aho amakuru yizewe avuga ko ibiganiro na Portugal bigeze kure, by’umwihariko n’ikipe ya SL Benfica, mu rwego rwo kuyinjiza muri gahunda yo kwamamaza ubukerarugendo “Visit Rwanda.”

 

 

 

Kuri uyu wa 10 Kamena 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye i Kigali itsinda ryaturutse muri Benfica n’abahagarariye Tony Football Excellence Program. Ibiganiro byabo byibanze ku guteza imbere impano z’abakiri bato n’iterambere ry’imikoranire mu bijyanye na siporo hagati y’u Rwanda na Portugal.

 

 

Nk’uko bitangazwa na Kigali Today, Leta y’u Rwanda ngo igeze kure ibiganiro n’ikipe ya Benfica kugira ngo nayo yambare ikirango cya “Visit Rwanda,” nk’uko izindi kipe zikomeye zo ku mugabane w’u Burayi zasinyanye amasezerano n’u Rwanda.

 

 

Tony Football Excellence Program, imaze imyaka ibiri ikorera mu Rwanda, imaze kubaka ibibuga by’umupira w’amaguru by’icyitegererezo mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse inatanga amahugurwa ku bana bafite impano mu mupira.

 

 

Ibi biganiro bije nyuma y’uruzinduko Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yagiriye muri Portugal, aho yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza ubufatanye mu bya siporo, ubukerarugendo n’ishoramari.

 

 

U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe akomeye y’i Burayi nka Arsenal yo mu Bwongereza, PSG yo mu Bufaransa, Bayern Munich yo mu Budage na Atlético de Madrid yo muri Esipanye.

 

 

Nubwo kugeza ubu hatarasinywa amasezerano ku mugaragaro, hari icyizere gikomeye ko Benfica ishobora kuba ikipe ya mbere yo muri Portugal izambara “Visit Rwanda,” bikazafasha u Rwanda gukomeza kwamamara ku rwego mpuzamahanga, haba mu by’ubukerarugendo no mu bya siporo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.