U Rwanda na Algeria bigiye kwesurana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izakina umukino wa gicuti na Algeria tariki ya 5 Kamena 2025.

 

Uyu mukino uteganyijwe kubera mu mujyi wa Constantine, kuri Stade Chahid Mohamed Hamalaoui.

Itangazo ryatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Algeria binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ryemeje iyi nkuru nubwo ku ruhande rwa FERWAFA nta kintu irabitangazaho.

 

Biravugwa ko umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche ukomoka muri Algeria, yagize uruhare rukomeye mu gutegura uyu mukino.

 

Ni amahirwe ku ikipe y’u Rwanda yo kwitegura neza imikino iri imbere, no kubona ubunararibonye bwo guhangana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka