U Rwanda na Congo impande zombi ziri kuvuga ibitandukanye kubyabereye ku mupaka w’i Rusizi.

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu abasirikare bari hagati ya 12 na 14 ba DR Congo binjiye mu mwanya wo hagati y’umupaka w’ibihugu byombi wa Rusizi/Ruzizi bakarasa ku ruhande rw’u Rwanda. Abavugizi ba gisirikare mu ntara ya Kivu y’epfo ya DR Congo babwiye BBC Gahuzamiryango ko ingabo zabo zitateye iz’u Rwanda. Naho abategetsi ba Kivu ya ruguru bakavuga ko ibivugwa n’ingabo z’u Rwanda ari “ibinyoma”.

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ibyo byabaye saa 4h30 z’igitondo ubwo ingabo za DR Congo zinjiraga mu mwanya wo hagati y’ibihugu byombi uba uri ku mupaka uzwi nka ‘No man’s land’. Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko cyasubije amasasu y’abo basirikare ba DR Congo “bagasubira inyuma” kandi ko nta muntu wo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda wagize icyo aba. Igisirikare cy’u Rwanda kandi ko ingabo za DRC zagarutse saa 5h54 maze “zigahanagura aho hantu”.

Lieutenant Marc Elongo uvugira ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: “Ayo makuru ntabwo ariyo.” Umuvugizi wa ‘region’ ya 33 y’igisirikare cya RD Congo, Lieutenant-Colonel Dieudonné Kajibwami yabwiye BBC ko “tutigeze dutera ingabo z’u Rwanda”. Ati “Abankuriye mukanya barasohora itangazo niho uza kubona ibirambuye byose[ku byabaye]”. Nyuma, ubutegetsi bw’Intara ya Kivu ya ruguru bwasohoye itangazo rivuga ko ibivugwa n’ingabo z’u Rwanda ari “ibirego by’ibinyoma”.

Itangazo rya guverineri w’iyi ntara, Theo Ngwabidje Kasi, rivuga ko icyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ari “ukurasana kwa polisi n’ingabo n’umutwe w’abagizi ba nabi bariho bahunga nyuma yo kugerageza gukorera muri ‘quartier’ yegereye umupaka”. Iri tangazo rivuga ko ingabo za leta ya DR Congo “zitigeze zirenga ‘zone neutre’” yo ku mupaka, cyangwa ngo “zirase zerekeza mu Rwanda”. Igisirikare cy’u Rwanda gisaba amatsinda y’ubugenzuzi ku bikorwa by’umutekano mucye ku mipaka y’ibi bigugu kuza agakora iperereza kuri “iki gikorwa cy’ubushotoranyi”.

Inkuru Wasoma:  Impamvu 5 abasore bakiri bato bakundwa cyane birenze n’abagore bakuze

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gututumba mu gihe ubutegetsi bwa DR Congo bushinja ubw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23. M23 imaze kwigarurira 80% bya teritwari ya Rutshuru, nk’uko MONUSCO ibivuga, hamwe n’ibice bimwe bya teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru. Biteganyijwe ko ba perezida b’ibi bihugu kuwa gatanu bazahurira i Addis Ababa hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere kuganira kuri aya makimbirane, nk’uko ministiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo aheruka kubitangariza abanyamakuru. src: BBC  Perezida w’igihugu yatangaje ko nta bashomeri bari mu gihugu ahubwo hari ibinebwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved