U Rwanda n’igihugu cya Kazakhstan basinyanye amasezerano y’ubutwererane ashingiye ku bucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.
Amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, nyuma y’ibiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Mujyi wa Astana.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Kazakhstan, byatangaje ko ibi biganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku ntego zihuriweho mu kugera ku iterambere rirambye.
Perezida Tokayev yashimye u Rwanda rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 8% ku mwaka ndetse n’ukwiyubaka kw’inzego, ashimangira umuhate wa Kazakhstan mu kongerera imbaraga umubano wayo n’ibihugu bya Afurika.
Perezida Kagame na Perezida Tokayev kandi bagaragaje inzego z’ingenzi zakwagurirwamo ubutwererane zirimo ubucuruzi, ishoramari, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, ikoranabuganga, imitangire ya serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga n’urwego rw’imari.
Perezida Kagame aheruka guhura na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Ugushyingo 2024, ubwo bitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe yabereye mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan.
Icyo gihe kandi abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.
Ibyo wamenya kuri Kazakhstan
Izina Kazakhstan rikomoka mu gi-Turkic aho risobanurwa “igihugu cy’abasuhuke”. Ururimi rukoreshwa cyane mu gihugu rwitwa “Kazakh”.
Kazakhstan ihana imbibi n’ibihugu birimo u Burusiya mu Majyaruguru no mu Burengerazuba, u Bushinwa mu Burasirazuba, Kyrgyzstan mu Majyepfo y’Iburasirazuba, Uzbekistan mu majyepfo, na Turkmenistan mu Majyepfo y’Iburengerazuba.
Iki gihugu kandi gifite inkombe ku nyanja ya Caspienne. Umurwa Mukuru wa Kazakhstan ni Astana, mu gihe Umujyi munini wa Almaty, ari wo ukorerwamo ubucuruzi n’umuco, ukaba waranahoze ari wo Murwa Mukuru kugeza mu 1997.
Kazakhstan ni igihugu cya cyenda kinini ku Isi kuko gifite ubuso bungana na 2,724,900 km2. Kuba gifite ubuso bunini bituma kigira ubucucike bw’abaturage buri hasi, aho habarirwa abantu batarenga batandatu kuri kilometero kare imwe.
Abaturage ba Kazakhstan babarirwa muri miliyoni 20 biganjemo abayisilamu n’umubare munini w’abakirisitu.
Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu n’ubushobozi bwa politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz, kikanagira umutungo munini w’amabuye y’agaciro.
Iki gihugu gifite umwanya wa mbere mu bijyanye n’imibereho y’abaturage muri ako Karere (Human Development Index).
Ni igihugu gifite Guverinoma ishingiye ku Itegeko Nshinga n’ubwo ubuyobozi bwacyo bufatwa nk’ubw’igitugu.
Kuva mu 2019 ubwo Nursultan Nazarbayev wayoboye igihugu kuva cyabona ubwigenge yeguraga ku mwanya w’umukuru w’igihugu, habayeho intambwe ntoya mu nzira y’ivugurura rya politiki no kugerageza gushyira mu bikorwa Demokarasi.
Kuri ubu kiyobowe na Kassym-Jomart Kemeluly Tokayev kuva mu 2019.
Abaturage bo muri iki gihugu bihagazeho kuko nibura umuturage yinjiza ibihumbi 14$ buri mwaka. Ifaranga rikoreshwa ryitwa ’tenge’ nibura 1000 cy’ayo mafaranga, angana na 2834 Frw.
Mu 1936 nibwo imbibi zacyo za none zashyizweho ubwo hashingwaga Repubulika ya Sosiyaliste y’Abasoviyeti ya Kazakhstan mu Muryango w’Abasoviyeti (Soviet Union).
Kazakhstan yabaye Repubulika ya nyuma y’Abasoviyeti kuko hatangajwe ubwigenge bwayo mu 1991 ubwo uwo muryango wasenyukaga.
Mu mwaka wa 1997, Umurwa Mukuru wa Kazakhstan wimuriwe i Astana uvanywe i Almaty aho wahoze.
Astana iherereye mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’igihugu, ukaba umujyi ukunda kuza mu y’imbere ku ntonde z’imijyi ibereye ubukerarugendo muri Aziya yo Hagati.
Uyu mujyi ufite inyubako zigezweho kandi zishimishije, ndetse wabaye igicumbi cy’ubucuruzi n’umuco. Bimwe mu bice by’ingenzi byawo birimo Khan Shatyr, Inzu y’Amahoro n’Ubumwe, Umunara wa Baiterek, Umusigiti wa Nur Astana, ndetse n’Inzu Ndangamurage y’Igihugu ya Kazakhstan.