U Rwanda na RDC byasinye amasezerano “aganisha ku mahoro arambye”

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo byasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

 

Ni amasezerano yasinyiwe i Washington kuri uyu wa 25 Mata 2025, akaba yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, bafashijwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

 

Marco Rubio, yavuze ko Uburasirazuba bwa Congo bumaze igihe kirenga imyaka 30 mu bibazo by’umutekano muke bituma amahoro n’iterambere rirambye bitagerwaho.

 

Ati “Ni ingenzi kuba ndi kumwe na bagenzi banjye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, mu kugaragaza intangiriro y’ubushake bwo kugirana ibiganiro kugira ngo hashakwe igisubizo.”

 

Rubio yavuze ko atewe ishema no kuba akorana na Perezida Trump urajwe ishinga no kwimakaza amahoro ku Isi, kandi akayagira ishingiro rya byose.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu izina rya Perezida Kagame, ashimira Trump wagize uruhare mu gutuma habaho ibiganiro bizima biganisha ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ari na byo byaganishije ku isinywa ry’amasezerano.

 

 

Ati “Uyu munsi turi kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye”.

Yavuze ko ibyo bibazo birimo iby’umutekano hamwe no gucyura impunzi.
Ati “Ni ingenzi ko tuganira ku kubaka ubukungu bw’akarere buhuza ibihugu byacu hamwe n’abashoramari b’Abanyamerika. Intego yacu ni ukugira akarere gatekanye, kazira ubuhezanguni bushingiye ku moko, kandi kayobowe neza”.

 

 

Yavuze ko mu gihe haba hariho imikoranire myiza, byaganisha ku iterambere ry’abaturage n’uburumbuke bw’umugabane wa Afurika muri rusange.

Nduhungirehe yavuze ko amasezerano yasinywe ari urugendo ruganisha ku masezerano y’amahoro arambye, ndetse ko ashyigikiye gahunda y’ibiganiro byagizwemo uruhare na EAC na SADC hamwe na Qatar.

 

 

 

Ati “Intumbero yacu ni ukugera ku masezerano y’amahoro mu gihe cya vuba. Nta nzira y’ubusamo, tugomba gukora ibikomeye, tugakemura ikibazo mu buryo bwa nyabwo, rimwe rizima.”

 

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu guharanira ko uru rugendo rwatangiwe rutanga umusaruro.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko aya masezerano yasinywe, atari ikimenyetso gusa, ahubwo agaragaza ubushake bwa politiki; kandi ko bishimangira intero y’uko amahoro agomba kuza imbere ya byose.

 

Yavuze ko icyizere kigomba kubakwa hagati y’impande zombi, ibyo byamara kugerwaho bikabyutsa imikoranire ifatika.

Kayikwamba yavuze ko isinywa ry’amasezerano ritanga icyizere atari hagati y’ibihugu gusa ahubwo no ku baturage bamaze igihe kinini bategereje amahoro.

Ati “Amakuru meza ni uko hari icyizere cy’amahoro, amakuru ya nyayo ni uko amahoro agomba kugerwaho.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.