U Rwanda na Seychelles basinyanye amasezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi

Perezida Paul Kagame, yatangaje ko U Rwanda na Seychelles ari ibihugu bisangiye icyifuzo cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage babyo. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Kamena 2023 ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi 2 muri icyo gihugu ari kumwe na madame Jeannete Kagame.

Paul Kagame na Madame Jeannete Kagame, ni abashyitsi b’imena mu muhango wo kwizihiza imyaka 47 Seychelles imaze ibonye ubwigenge, aho umuhango wo kwizihiza ibyo birori uba none kuwa 29 Kamena. Bakigera muri icyo gihugu bakiriwe na perezida Wavel Ramkalawan n’umugore we Linda Ramkalawan.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo banayobora umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Seychelles. Aya masezerano akubiye mu nzego zirimo ubuzima, igisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubukerarugendo, ubuhinzi n’ibirebana na Visa.

Nyuma y’umuhango wo gusinya amasezerano, perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Seychelles bifite intego yo gukorera abaturage, bakagera ku iterambere n’imibereho myiza, ariko byose bikubakira ku gukorana intambwe ku yindi n’abafatanyabikorwa mu karere ndetse n’ahandi. Perezida Kagame yagaragaje ko kandi yaba u Rwanda cyangwa Seychelles, urwego rw’ubukerarugendo ari urufunguzo rw’iterambere ry’ubukungu.

Mu kugeza ijambo ku nteko idasanzwe y’inteko ishinga amategeko ya Seychelles, Paul Kagame yagaragarije abagize iyo nteko ko kwishyira hamwe ari ingezi mu gihe umugabane w’Afurika ukomeje gutera imbere. Avuga ko bimwe mu bibazo bikomeye ibihugu bihura nabyo byambukiranya imipaka, byose byakemurwa ku bw’ubufatanye.

Madame Jeannete Kagame na Linda Ramkalawan, baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo guteza imbere abagore n’urubyiruko. Yari inshuro ya kabiri Paul Kagame asuye igihugu cya Seychelles. Perezida wa Seychelles Ramkalawan na we aherutse gusura u Rwanda muri Kamena 2022 ubwo yitabiraga CHOGM.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved