Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi uheruka guhabwa inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yaba umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera uruhare igihugu cye gifite mu ntambara iri kuhabera.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro we na Komiseri muri Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ushinzwe uburinganire kwitegura no guhangana n’ibibazo, Hadja Lahbib bahaye itangazamakuru ku wa Kane.
Mu cyumweru gishize ni bwo Ndayishimiye yahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, nyuma yo gusimbura kuri izo nshingano Perezida João Lourenço wa Angola.
Mu bibazo bireba Ndayishimiye nk’umuyobozi mushya wa AU, birimo icy’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ingabo z”iki gihugu zikomeje kurwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Ni intambara inarimo u Burundi bwohereje muri Congo Kinshasa ingabo zirenga 20,000.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko biteye impungenge kuba u Burundi buri mu ntambara yo muri RDC “mu buryo bubi”, kuko “bwashyizeho bariyeri ku Banyamulenge muri Minembwe, bubabuza kugera ku masoko, ibyatumye imibereho y’ikiremwamuntu irushaho kuba mibi.”
Yakomeje avuga ko hari ibiganiro by’ubuhuza hagati y’u Rwanda na RDC byashyizweho na AU, Togo igirwa umuhuza, ndetse ahabwa n’abandi bantu batanu bakorana muri iki kibazo barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia, Festus Mogae wayoboye Botswana na Catherine Samba-Panza wabaye Perezida wa Centrafrique.
Yavuze ko aba ari bo bakwiye gukomeza inshingano zabo cyane cyane mu bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington D.C u Rwanda na RDC byashyizeho umukono, aho kuba u Burundi bwa Ndayishimiye muri iki gihe buyoboye AU.
Yagize ati: “Birakomeye kuba u Burundi n’ubwo bwagiye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bwagira uruhare mu buhuza. Dufite ubuhuza bugirwaho uruhare na Togo bwashyizweho na Afurika Yunze Ubumwe bihabwa abantu batanu bafasha mu biganiro, dutekereza ko abo bantu hamwe n’umuhuza bakwiriye gukomeza akazi ko gufasha impande zombi gushyira mu bikorwa ibigenwa n’amasezerano ya Washington, u Burundi butabigizemo uruhare kuko ari bumwe mu biri muri iki kibazo.”
U Rwanda kandi rugaragaza ko usibye ibibazo bya Congo, rwo n’u Burundi basanzwe bafitanye ibibazo byatumye kiriya gihugu cyo mu majyepfo yarwo gifunga imipaka.