banner

U Rwanda rufite 1/2 cy’ingabo zarwo ku butaka bwa Congo – Intumwa ya RDC

Intumwa ihoraho ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Loni, Zénon Mukongo, yatangaje kuri uyu wa Kane, itariki ya 27 Werurwe imbere y’Akanama gashinzwe umutekano ko kimwe cya kabiri kirenga cy’ingabo z’u Rwanda cyoherejwe ku butaka bwa Congo. Ibi yabivugiye mu kiganiro ku kibazo cy’umutekano muri DRC.

Zénon Mukongo yagize ati: “Mu gihe duteraniye aha, u Rwanda rufite kimwe cya kabiri cy’ingabo zarwo zoherejwe ku butaka bwa Congo, batabanje kubiherwa uruhushya na Leta ya Congo. Uburenganzira bwo kwirwanaho ntibushobora kwitwazwa nk’impamvu y’igitero cya gisirikare cyangwa gushyiraho ubuyobozi bubangikanye ku butaka bw’igihugu cyigenga”.

Yavuze ko ibyo bikorwa bigize ukurenga ku buryo bugaragara Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amahame y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Uhagarariye DRC mu Muryango w’Abibumbye yasabye kandi gushyira mu bikorwa byihutirwa icyemezo cya 2773 cy’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni.

Yongeyeho ati: “Intumwa nkuriye zirahamagarira Akanama gashinzwe Umutekano kumenya ko byihutirwa kwihutira gushyira mu bikorwa ibivugwa mu cyemezo 2773. Guhagarika imirwano kandi kugabanya intera  ntibizashoboka kugeza igihe habaye igitutu cyinshi cyangwa ibihano birushijeho gukara ku Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo M23”.

Iki cyemezo cyangwa Umwanzuro 2773 wa Loni Congo ikomeje kugarukaho muri iki gihe, utegeka M23  kuva muri Goma, Bukavu no mu turere twose igenzura, ikanasenya burundu ubuyobozi bubangikanye butemewe bwashyizweho ku butaka bwa DRC. Uhamagarira kandi Ingabo z’u Rwanda kureka gushyigikira M23 no guhita ziva ku butaka bwa DRC, nta yandi mananiza mu gihe rutigeze rwemera ko ruhafite ingabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!