Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ifite amakuru ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugishaka gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bukoresheje intambara, nubwo hari kuba ibiganiro by’ubuhuza bitandukanye birimo n’ibya Washington.
Ni ingingo yagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro by’i Washington na Doha bitanga icyizere ku kurangiza ikibazo cy’umwuka utari mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC ndetse n’icy’umutekano muke wayogoje u Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko ibi biganiro bishya byatangijwe bitagamije gukuraho ibya Luanda, ko ahubwo byose byuzuzanya.
Ati “Twe uko twabivuze na mbere hakiri ibiganiro bya Luanda na Nairobi, twavugaga ko icyangombwa atari ibiganiro kuko hari igihe twabonaga bamwe bashyira ingufu cyane mu biganiro mu kuvuga bati ni ukurengera ibiganiro, twebwe ikibazo ntabwo ari ibiganiro amazina yose babiha, icyangombwa ni icyo ibyo biganiro bigamije.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko “ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo rero n’iyo habamo ibiganiro bitandukanye, abahuza batandukanye ariko bagahuriza hamwe, bose bagamije amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC, twe nta kibazo biduteye.”
Byitezwe ko muri Kamena 2025 U Rwanda na RDC bizashyira umukono ku masezerano y’amahoro azasinywa, mu muhango uzabera muri White House imbere ya Perezida Donald Trump.
Uretse Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi bazasinya amasezerano, byitezwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abakuru b’ibihugu byagize uruhare mu buhuza mu bihe bitandukanye.
Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ibiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rufite impungenge ku bushake buke RDC yagiye igaragaza mu kubahiriza ibyaganiriweho.
Ati “Uko byagenda kose, ibyo twakora byose ntabwo bigomba kuzarangizwa no gushyira umukono kuri aya masezerano, kubera ko byagaragaye ku masezerano ashize ko hari ikibazo cy’ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo bwo gushyira mu bikorwa ibiba byashyizweho umukono.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ibimenyetso ko RDC igishaka intambara.
Ati “N’ubu tuvugana turi mu biganiro tuzi neza ko Guverinoma ya Congo igifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara, amakuru tugenda tubona hirya no hino yemeza ko bagifite ubwo bushake bwo gukomeza intambara.”
Uretse gushyira umukono ku masezerano, Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko ibihugu biri kugira uruhare muri ubu buhuza byazashyira n’imbaraga mu kugenzura ko RDC yubahiriza ibyaganiriweho.
Ati “Ibyo twakora byose ntibizagarukire gusinya ahubwo n’ibyo bihugu bigomba gukoresha ijambo ryabyo kuri Congo kugira ngo biyumvishe ko ibyo kumva ko bazarangiza ikibazo mu buryo bwa gisirikare ko bitigeze bitanga umusaruro kandi bitazashoboka.”
Mbere y’uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by’umutekano birimo n’ikibazo cya FDLR.
RDC kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y’imbere mu gihugu ajyanye n’imiyoborere n’uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.
Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n’ubukungu.