Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubakwa iminara y’itumanaho 1763, ifasha mu birebana n’itumanaho iherereye hirya no hino mu gihugu kandi ko rugikomeje kubaka ibikorwa remezo.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kugenzura Serivisi z’Ikoranabuhanga muri RURA, Gahungu Charles, yabigarutseho mu Kiganiro na RBA yemeza ko gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwaremezo ikomeje.
Yavuze ko guhera mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwafashe icyerekezo cy’uko ikoranabuhanga rigomba gushyirwa imbere rikihutishwa kugira ngo rifashe mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Ni cyo gihe hagiyeho icyerekezo 2020, cyari kijyanye no gushyiraho ibikorwa na serivisi ariko birumvikana ko hagombaga kubakwamo ibikorwaremezo byinshi. Hafi muri 2008 ni bwo ibikorwa bya fibre optic byatangiye ariko mbere y’aho ibikorwa bijyanye n’iminara byo byari byaratangiye.”
Yakomeje ati “Yagaragaje ko muri 2011 hatangiye kubakwa imiyoboro migari ihuza uturere hagamijwe kwagura ihuzanzira z’itumanaho”
Gahungu yavuze ko nubwo hagenda hubakwa ibikorwaremezo, bidahagije ahubwo bikomeza kugenda byagurwa umunsi ku wundi.
Ati “Nubwo byagiye byubakwa icyo gihe ntabwo bivuze ko byahise birangira,bigomba gukomeza kubakwa. N’uyu munsi turacyabyagura, turacyabubaka ndetse tuzanakomeza.”
Yongeyeho ati “Uyu munsi urebye mu mpera z’umwaka turangije navuga ngo guhera muri Mutarama twagiye twubaka Iminara myinshi ndetse tukaba twari tugeze ahantu dufite iminara irenga 1763. Iyo ni ya minara mubona ihagaze.”
Yagaragaje ko muri ibi bihe hibandwa kuri bya bice by’ibyaro ndetse by’umwihariko ibihana imbibe n’ibihugu by’abaturage kuko wasangaga hazaho ibibazo byo kugongana kw’iminara yo mu bindi bihugu.
Ati “Wasangaga twe tutahafite iminara myinshi ariko tugenda tuyongera kugira ngo serivisi zibashe gukwira hose.”
Yagaragaje ko hari ibigo bibiri mu Rwanda bifite mu nshingano ibijyanye no kubaka iminara ariko ko ibigo by’itumanaho nka Airtel, MTN na KTRN bifite uburenganzira bwo kuba byakubaka iminara yabyo.
Yavuze ko uko umujyi ugenda waguka hari ubwo biba ngombwa ko umunara uvugururwa cyangwa ibikoresho bitanga serivisi bikongerwa bigendanye n’ingano y’abawukoresha mu kunoza serivisi.
Umuyobozi wa kimwe mu bigo byubaka iminara mu Rwanda, Trace Engineering Solutions, Twagiramungu Venuste, yavuze ko bo bubaka imanara hakurikijwe ubusabe bw’ikigo runaka cy’itumanaho hakurikijwe uko abakiliya babyo bagenda biyongera.
Yagize ati “Iyo urebye ukuntu u Rwanda rwihuse mu ikoranabuhanga usanga hari igice kimwe kijyanye no gutegura abantu bakora muri ako kazi.
Mu 2023 Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rukeneye iminara isaga 2000 yiyongera ku isanzwe, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’ihuzanzira (network) gikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu.